Bamwe mu bakobwa twaganiriye ku ngingo yo kureba umuhungu mwiza ufite igikundiro kandi wujuje ibisabwa kugira ngo umukobwa abone uburanga bwe, batubwiye ibimuranga kandi banemeza ko babihurijeho n’abandi benshi,ngo nubwo bijya bigorana kubona umusore ubyujuje byose.
Hari bamwe mu bakobwa twaganiriye biga muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, dore icyo bagiye batangaza.
Umusore muremure ; umusore mwiza ni ufite igihagararo ,ari muremure bigaragara ufite nibura uburebure buri hagati ya 1,70 m na 1,80 m. Aba bakobwa twaganiriye bose bahurije kuri iki cyo kuvuga ko umusore mwiza agomba kuba yujuje ubu burebure twavuze ngo kuko ariwe uba ugaragara neza kandi ngo abakobwa benshi bakunze kuba nabo batarengeje 1,70m.
Umusore Wirabura, Aba bakobwa bose bemeje ko umuhungu mwiza wujuje uburanga bw’umusore abakobwa bakunda aba yirabura,bitaba ibyo akaba ari imibiri yombi afite inzobe nke idakabije kuko inzobe nyinshi ngo ibera abakobwa.
Hari uwagize ati;Cyeretse nyine abaye ari umuzungu cyangwa umwarabu aho ho byaba byumvikana ariko ku mwirabura rwose abaye igikara biba byiza kurushaho.”
Ufite ibigango ; “kugira ibigango ni ikintu cy’ingenzi cyane kigaragaza umusore wujuje ibya ngombwa by’uburanga bwe kuko bigaragaza ko afite ubuzima,imbaraga n’amaraso ya gisore kandi iyo umuhungu agaragaza ko afite imbaraga ubona bimubereye.’’
Ufite amatuza ;’ jyewe nikundira umuhungu ufite hejuru hagaragara ko ari hanini kuruta hasi,ufite amatuza’’igituza’’,umwe bavuga ko akoze nk’intare kuko mba mbona ariwe musore,umuntu wese yabona akemera kandi twaba turi kumwe tugenda nkumva ko ndi kumwe n’umuntu ufatika.
Umubiri wumutse, uburanga bw’umuhungu kandi ngo bugaragazwa no kugira umubiri wumutse kandi ubona ko ukomeye kandi ugaragaza ko ukora siporo kuko ngo hari abasore bamwe na bamwe usanga wagira ngo ni abakobwa ubarebye mu maso cyangwa uko imibiri yabo itemba amavuta n’itoto nk’iry’abakobwa.
Afite ubwanwa n’ubwoya ; umuhungu mwiza aba afite ubwanwa bugaragara akagira uburyo bwiza bwo kubwogoshesha ariko abugira bwinshi.Ubundi akaba agira ubwoya buke ku mubiri we wose ariko cyane cyane mu gatuza no kunda kuko umuhungu ubifite byose aba ari mwiza kuko utabifite ntaho aba atandukaniye n’abakobwa.
Nkuko aba bakobwa babiduhamirije kandi bakemeza ko ibyo babihuriyeho ari benshi,abakobwa benshi nibyo bagenderaho bitegereza umuhungu mwiza ndetse no guhitamo uwo bakundana bajya bagendana ntamusebye ,nubwo atabona ubyujuje byose ariko akaba afite bimwe muri ibi twababwiye.