Dore igituma abagabo cyangwa abasore batinya kwisukira gutereta abakobwa beza kandi b’ abahanga.

Muri rusange usanga abagabo/abasore batinya kwisukira / gutereta abakobwa beza Kandi bigaragara ko ari abanyabwenge ,abitinyuka bakaba bambwira uyu mukobwa ko bamwifuzaho ubucuti cg umubano urambye ni bake.

Ubushakashatsi bwakozwe bwagiye bugaragaza impamvu zitandukanye ariko bwose bwagiye bihurira ku mpamvu tigiye kuvugaho muri iyi nkuru.Umukobwa mwiza ni umukobwa bigaragara ko afite ubutanga n’ubwoza bihebuje ,wawundi ubonywa na benshi bakavivura naho ubwenge n’ubuhanga byo bikagaragarira mu bikorwa bye bya buri munsi ndetse no mu mvugo zuje ubuhanga.

Inkuru mu mashusho

Dore Impamvu abagabo /abasore batinya gutereta umukobwa mwiza Kandi w’umuhanga.

Mu nyigo zakozwe zose zihurira kuri izi mpamvu zikurikira

1.Gutinya kwinyuramo no kugaragara nk’abanyabwenge bike imbere yabo: Burya abagabo ngo baba batinya ko bashobora kugaragara nk’abaswa ,cg abantu bafite Ibitekerezo biri munsi yiby’uwo bagiye gutereta bityo bikaba byatuma batinya kubegera ngo babaterete ngo bataza kwinyuramo.

2.Aba bakobwa ni bake ku buryo buri wese atekereza ko bafashwe: Umubare w’abakobwa beza Kandi b’abahanga ni bake ku buryo bigoye kubona umukobwa nk’uyu udafite umusore cg umugabo bakundana,bityo ugasanga benshi baritinya kubegera ngo babaterete.bityo rero hari igihe Bose batekereza ko uwo mukobwa yafashwe yenda nta n’umukunzi.agira bamwe bikaba byanabaviramo kuzashaka umugabo bakuze cyane.

3.Abagabo/abasore batekereza ko abakobwa beza bagorana Kandi batapfa kukwemerera urukundo: Mu nyigo yakozwe bigaragara ko bene aba bakobwa beza Kandi b’abanyabwenge ,abantu benshi babatekerereza ko bagoye mu bijyanye no kuba bakwemerera urukundo Ariko si ko biri mu gihe witinyutse ukamwegera birashoboka kuba wamwegukana.

4.Abantu bibwira ko bene aba bakobwa bakunda amafranga: Iri ni ikosa abasore benshi bagira ,batekereza ko abakobwa beza bikundira amafaranga Kandi bakaba bafite ibigabo byubatse biyabaha ,bityo bikaba bigoye kuba bakwemerera urukundo mu gihe ugishakisha ubuzima.

5.Ubwirasi: Bamwe muri bene aba bakobwa bagira umuco mubi w’ubwirasi ,ibyo bigatuma abantu babifata muri rusange ,bityo bikaba byatuma Bose bashyirwa mu gatebo kamwe k’ubwirasi.

Related posts

Umukobwa nakubwira rimwe muri aya magambo uzamenye ko  yakubenze mu kinyabupfura

Abasore benshi bibwira ko amafaranga ariyo akurura abakobwa n’ abagore baribeshye , hari ikindi kibararura

Uburyo bwagufasha kugabanya uburakaru bw’ umukunzi wawe mu gihe wamuciye inyuma