Dore ibyo utagomba kubwira umusore mukundana kabone niyo waba umukunda byo gupfa

 

Abakobwa bakunze kugwa mu mutego wo kwibwira ko kuvugisha ukuri kuri buri kintu mu gihe batangiye urukundo n’umusore ari byiza, ariko hari ibintu bimwe na bimwe ushobora kuvuga bigatuma umusore agutakariza urukundo. Ntibisobanuye ko ugomba kubeshya ariko hari ibintu bimwe na bimwe bigomba kuguma mu mutima wawe ntibisohoke ubibwira uwo mukundana.

Mu rukundo ni ngombwa kumenyana no kubwizanya ukuri ariko hari ibibazo abasore akenshi babaza ariko byanze bikunze ibisubizo byabyo bikabababaza cyangwa bikabaca intege mu rukundo, ari nayo mpamvu abakobwa bagirwa inama yo kwirinda kubivuga ngo bitabangiriza umubano:

1. Umubare w’abasore baguterese cyangwa abo mwaryamanye: Hari abantu bagira guca imanza mu mutima wabo, kumenya umubare w’abasore banyuze mu buzima bwawe bikaba byatuma akubona uko utari cyangwa akagufata nk’aho wataye agaciro kubera ibyo, ni yo mpamvu amakuru ajyanye n’abasore banyuze mu buzima bwawe atari ngombwa ko uwo mukundana ayamenya cyane cyane ko nta kintu biba bigiye kongera ku mubano wanyu ahubwo bishobora gusenya. Bigire ibanga, n’igihe uwo mukundana abikubajije ntukabimubwire.

2. Kugaragaza ko ukunda ibintu bihenze: Muri iki gihe abasore benshi bibwira ko abakobwa bakunda amafaranga kurusha abantu, ushobora kuba muri kamere yawe ukunda ibintu byiza, byiyubashye kandi bihenze, atari ngombwa ngo abe ari n’undi muntu ubikuguriye ariko niba umeze utyo, wakwirinda kubyerekana cyane igihe uri kumwe n’umukunzi. Ibi bishobora gutuma atekereza ko upfusha ubusa cyangwa se umukurikiyeho amafaranga, nyamara hari abakobwa bikundira ibintu byiza batanabitegereje ku bagabo. Ntibivuze ko ugomba kumwihisha ariko ugomba kugerageza kumugaragariza ko ubayeho bisanzwe kugira ngo adatinya azi ko ukunda amafaranga ugakabya.

3. Uburyo ukunda imibonano mpuzabitsina:Iki gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina abantu bagikora kuko bacyishimiye, si ibidasanzwe kuba waba ubikunda ariko kubigaragariza umusore ko bigushishikaza cyane bishobora gutuma agutera icyizere cyangwa igihe mwatandukanye akaba yabikoresha nk’intwaro yo kukurwanya no kugusenya mu buryo bw’amarangamutima. Bijya bibaho ko wumva umusore watandukanye n’umukobwa akagenda abwira abantu bamuzi uburyo akunda ubusambanyi,kandi ntiwabihakana igihe ari ko wamwigaragarije. N’iyo byaba bigushimisha, wirinda kubigaragariza umusore. Usibye n’ibyo hari n’abantu batekereza ko umukobwa ukunda imibonano mpuzabitsina aba adashobora kuvamo umugore muzima, bityo abasore bakagucaho gusa ngo bagusenye nta gahunda bakugiraho.

Related posts

Aya ni amagambo 8 abantu bakoresha bakuryarya ariko nturabukwe

Ibyo wakubakiraho urukundo rukamera nk’ urwa “Romeo na Juliette”.

Ahantu hatatu wakora umukobwa muri mu rukundo agahita yifuza ko mwatera akabariro.