Dore ibintu byingenzi bituma abagore bakurura abagabo b’abandi , soma inkuru yose

Dore bimwe mu byo twaguteguriye:

1.Guseka: Abagabo benshi bakururwa n’inseko; inseko nziza rero ikaba ari kimwe mu bimenyetso abagore bifashisha kugira ngo bakurure abagabo ikabafasha kubiyegereza mu bitekererezo.

2.Imiterere y’umugore cyangwa umukobwa: Uko umugore abumbye n’uko ateye bikurura abasore cyangwa abagabo ; aha ni ukuvuga isura ye yo mu maso, uburyo umubiri we uteye ndetse n’ingano ye. Iyi miterere ishobora gutuma umugabo atera intambwe ya mbere asanga umukobwa, imitereye y’umubiri we iyo ije yiyongera ku mutima mwiza uwo mukobwa cyangwa se umugore afite biba mahwi.

3.Ijwi: Ijwi ry’umugore rifite uburyo rikurura abagabo. Iyo ari ijwi ryoroshye, avuga yenda nko kurira, harimo ikintu gisa n’impuhwe ngo niyo amaze kuvugana n’umugabo usanga rya jwi rimugaruka mu bitekerezo akumva arashaka gusubira mu kiganiro bagiranye.

4.Indoro: Indoro yonyine ivuga amagambo arenze igihumbi ; iyo noneho igamije gukurura umuntu badahuje igitsina biba ibindi bindi. Amaso cyangwa indoro bishora gutuma umugabo ahita akunda umukobwa ataniriwe areba indi miterere y’umubiri we

5.Imisatsi miremire: Imisatsi miremire myiza nayo ni kimwe mu bintu abagabo bakundira abagore. Imisatsi kandi igaragaza ubwiza bw’umugore.

6.Uruhu rworoshye, indeshyo n’iminwa:Iyo umukobwa afite uruhu rwiza ryoroshye, iminwa myiza ndetse n’indeshyo umusore yakunze ngo bidatinze uwo mukobwa ashora guhita yigarurira uwo musore kuko ngo aba yamaze ku mushyira mu cyiciro cy’abakobwa beza kandi bakururura abagabo.

7.Ubutoya:Muri iyi si ya none abagabo bakururwa n’abakobwa bafite urubavu ruto, atari ukunanuka cyane na none kandi atari munini cyane.

8.Umutima mwiza:Iyo umukobwa agira umutima mwiza, usanga ahanini anasetsa bigatuma gukurura ibitekerezo by’abagabo bimworohera kuko abagabo benshi baba bashaka kuruhuka mu mutwe iyo babonye umuntu ubaganiriza neza akagerageza no kubasetsa bahita bamwiyumvamo rwose.

9.Ubwenge:Ubwiza bwiyongera ku bwenge ni ikintu abagabo barebaho cyane kuko burya iyo umukobwa ari mwiza ariko mu mutwe nta kigenda biba bipfuye imbere y’umugabo. Iyo rero umukobwa abifite byombi biramworohera gukurura kuburyo bworoshye abagabo.

10.Ubwigenge:Ku bagabo umukobwa cyangwa umugore ushobora kwifatira icyemezo adatekereza undi umuntu uza kumubwira uko abigenza barabikunda cyane.

11.Ubunyangamugayo no kugaragaza urukundo:Ku bagabo kugira ngo inzira zijyanye n’urukundo zigende neza ahanini areba uburyo umukobwa cyangwa se umugore yifata n’uburyo agaragaza ; ibi bikiyongera ku buryo uwo mugore aba yakira abantu baza bamugana bituma abona ko azamukunda, akamwubaha kandi akanamubwiza ukuri.

Related posts

Abubatse gusa iminota utagomba kurenza igihe urimo gutera akabariro n’ umugore wawe iyo uyirengeje n’ urupfu ruzamo

Umukobwa nakubwira rimwe muri aya magambo uzamenye ko  yakubenze mu kinyabupfura

Abasore benshi bibwira ko amafaranga ariyo akurura abakobwa n’ abagore baribeshye , hari ikindi kibararura