Dore bimwe mu bintu bituma abasore banga abakobwa bakundana nabo bakisangira abandi

 

 

Gukundana ni ikintu kiza ariko bikaba ikintu kibi iyo ubona umukunzi wawe atangiye gukunda undi, bishobora guterwa nimyitwarire yawe.


Dore ibintu bishobora gutuma umukunzi wawe yikundira undi mukobwa:

 

1. Kumukinisha: Ushobora kuba ufite umukunzi ariko ukaba ukunda kumukinisha cyane, bishobora gutuma umukunzi wawe atangira gutereta undi mukobwa

2.Kumugendaho: Harubwo ukundana n’umukobwa ariko agakunda kukugendaho acunga ibintu byose ukora mbese ataguha amahoro, ibyo bishobora gutuma umukunzi wawe ajya gutangira gutereta undi mukobwa.

 

3.Kwinjira muri telephone ye: Abakobwa benshi barabikora kujya kureba ibyo Umusore bakundana akora muri telephone.Ibyo mu gihe umusore mukundana abibonye ashobora guhita akwanga akajya gutereta undi mukobwa.

 

4.Kumugereranya n’abandi: Iyo ugereranya umukunzi wawe nundi musore cyangwa abasore mwakundanye, ibi nabyo bishobora gutuma umukunzi wawe ajya gutangira gutereta undi mukobwa.

 

5. Kwifatira imyanzuro: Mu gihe umukobwa afite umukunzi ariko akaba atamwemerera ku gira uruhare mu myanzuro runaka, nabyo bishobora gutuma umukunzi wawe cyangwa uwo musore ajya gutangira gutereta undi mukobwa.

 

Related posts

Ushaka wabyirinda nuko bigoye! Gusomana cyane byatuma wandura SIDA?

Kugira ngo ushyikire umukobwa mwiza mu buzima bwawe, ugomba kwitoza kujya ugenda wihuta: Uko wa kwegera umukobwa muhuriye hafi y’umuhanda agahita agusamira hejuru

Iyi nkuru ireba abari hejuru y’imyaka 18: Ese ubundi umuntu adakoze imibonano  byamutwara iki?Sobanukirwa