Dore bimwe mu bimenyetso byakwereka ko uwo ukunda rwamushizemo ahubwo arimo kugukoresha utabizi.

Ni kenshi usanga abantu mu rukundo bahura na byinshi rimwe na rimwe ugasanga uwo ukunda uziko nawe agukunda mbese mukundana, ariko ugasanga waribeshye ahubwo we mukundana gusa kugira ngo agukoreshe mu byo we ashaka.

Hano hari ibimenyetso bizakwereka ko ari kugukoresha atagukunda:

1. Ahora akubwira ko nutamuha icyo ashaka hari undi uzakimuha.

Akenshi umuntu ushaka kugukoresha akunda guhora akwaka ibintu ndetse akubwira ko nutamuha icyo ashaka hari undi uzakimuha, kubera ko umukunda rero bikarangira umuhaye ibyo yagusabye akaba aragukoresheje.

2. Guhorana ibibazo bidashira

Ikindi kizakwereka ko ashaka kugukoresha, azajya ahorana ibibazo bidashira mbese agira ngo ukomeze umufashe kuva muri ibyo bibazo kugeza ubwo wowe uziyibagirwa.

3. Guhora akora ibintu atakumenyesheje.

Hano tuvuga ko usanga uwo wibwira ko agukunda akora ibyo bintu atakumenyesheje, kubera ko aba akeka ko utazabyitaho cyangwa kubera ko yumva ko azagusaba imbabazi aho kukumenyesha.

4. Iyo umubwiye ko nta mafaranga uramuha, ahagarika kukuvugisha.

Kandi na none usanga kenshi iyo umubwiye ko nta mafaranga uri bumuhe ahita arakara cyane, ndetse akanarekeraho kongera kukuvugisha.

5. Iyo abantu bakubwira ko uwo muntu agukoresha.

Kenshi mu rukundo usanga iyo umuntu agukoresha wowe udapfa kubimenya ahubwo ugasanga abandi bantu bo barabikubwira, n’ubwo kenshi wanga kubumvira kuko uba ukunda uwo muntu nyamara utazi icyihishe inyuma y’urukundo rwe kuri wowe.

6. Iyo umubwiye ko muri busohokane ariko mutari buryamane.

Ikindi nanone ni uko iyo mufitanye gahunda ko muri busohokane ariko ukamubwira ko mutari buryamane ahita ahagarika gahunda zose mwari mufitanye, ubwo mukazasubira ubutaha ari wowe umushatse.

7. Ibyo agukorera aba abikorera abandi

Kenshi usanga iyo ari kugukoresha si wowe wenyine aba akina, ahubwo haba hari n’abandi benshi dore ko we aba yifuza byinshi.

8. Guhora asaba imbabazi cyane

Uyu muntu ahorana amakosa menshi, ndetse agahora asaba imbabazi cyane.

9. Guhora umwemerera gukora ikintu udasanzwe ukora, kuko ufite ubwoba bwo kumubura.

Iyo agukoresha kandi ni hahandi usanga umwemerera gukora ikintu udasanzwe ukora kuko ufite ubwoba bwo kumubura, gusa umuntu ugukunda ntiyatuma ukora ibyo udasanzwe ukora.

10. Guhora wiyumvamo ko agukoresha.

N’ubundi iyo umuntu mu rukundo agukoresha uhora ubyiyumvamo kabone n’iyo waba utabyemera ariko uba ubyiyumvamo, ndetse ushidikanya ariko bikaba byabindi Abanyarwanda bavuze ngo “Arimo urupfu ntiyumva ihoni”.

Ngayo nguko rero uko wamenya niba uri gukoreshwa mu rukundo.

Isoko: textranch.com

Related posts

Dore ibyiciro bitatu by’ urukundo abantu bakunze kunyuramo

Mu bwonko no mu mutima nihe urukundo rukomoka? Umva icyo ubushakashatsi buvuga

Umubyibuho ukabije! Uri mu bitera gatanya muri iyi minsi