Dore amakosa ugomba kwirinda mu gihe ukinjira mu rukundo.

Dore amwe mu makosa akomeye ukwiye kwirinda gukora mu gihe ukinjira mu rukundo kuko bishobora kurangira urukundo ugiyemo rutarambye kandi ugasigara ubabaye.

1.Kwirinda kwaka umukunzi wawe amafaranga ku munsi wa mbere: Burya nuramuka watse umukunzi wawe amafaranga mu minsi ya mbere y’umubano wanyu bizagorana kwizera ko atari cyo umukurikiyeho,wowe ukwiye kwirinda bikomeye utitaye ku buremere bw’ikibazo ufite.

2.Kudasura umukunzi wawe utabimumenyesheje: Bamwe bibeshya ko kwinjira mu rukundo n’umuntu ari igisobanuro cy’uko wamumenye bihagije ndetse wana musura uko wishakiye ndetse wana mutungura wabishatse.Ntago biba bikwiye uko umukunzi wawe akeneye icyubahiro nk’abandi nkuko utajya mu rugo rw’abandi utahawe karbun ni ngombwa ko ni igihe ushaka gusura umukunzi wawe ubanza kumumenyesha.

3.Kutanywa inzoga nyinshi: Nuramuka usinze cyane ku munsi wa mbere ukandavura imbere y’umukunzi ni gihamya y’uko utiyubaha kandi nta n’agaciro wiha,uramutse ubikoze ndakubwiza ukuri ko umubano ufite gusenyuka mu minsi ya mbere mu kiwutangira.

4.Kutaganiriza umukunzi wawe ibiganiro wagiranye n’uwo mwahoze mukundana: Gerageza gusiba mu mutwe wawe ibiganiro mwagiranaga n’umukunzi wa mbere y’uwo muri kumwe kuko nutabikora uzisanga urimo umuzana mu biganiro urimo kugirana n’umukunzi wawe mushya kandi ibyo bishobora gutuma atekereza ko ugikunda uwo mwahoze mukundana.

5.Kutihutira kugaragaza urukundo rwanyu ku mbuga nkoranyambaga: Abenshi bakunze kwibeshya guhita bereka abantu bose ko bari mu rukundo n’umukunzi uyu n’uyu aribyo bizatuma umubano wabo ukomera, ibi sibyo kuko nutangira gushyira amafoto y’umukunzi ahagaragara nta mishinga y’igihe kirekire muragirana bishobora kurangira mutandukanye ukabaho wicuza.

Related posts

Aya ni amagambo 8 abantu bakoresha bakuryarya ariko nturabukwe

Ibyo wakubakiraho urukundo rukamera nk’ urwa “Romeo na Juliette”.

Ahantu hatatu wakora umukobwa muri mu rukundo agahita yifuza ko mwatera akabariro.