Dore amagambo wa mukobwa uzirinda  kuvuga niyo yaba arimo kukurya uzabyirinde kuko byatuma ubura uwo wakunze

Hari amagambo umukobwa ashobora kubwira umuhungu bakundana akaba yarakaza umuhungu cyane ndetse bikabaviramo no guhagarika umubano n’inzira y’urukundo bari barimo kabone n’ubwo waba umubwira ukuri.

Nta gikundiro ufite: Akenshi iyo ukundana n’umuhungu uko yaba asa kose ntabwo uba ugomba kumubwira ko nta gikundiro kimugaragaraho nubwo yaba ari mubi.Ahubwo urabyihorera bikakugumamo wenyine kuko byabatandukanya kandi wowe hari ibiba byaratumye umukunda,kuko nawen abikubwiye byakubabaza.

Ntuzi gukunda: Iyo umuhungu mukundana atakunyura mu bijyanye n’urukundo rwanyu si byiza ko umubwira ko atazi gukunda cyangwa ngo umwereke ko urukundo rwanyu rubishye.Ahubwo wowe uba ugomba gufata iya mbere ukamuha urugero maze na we akaboneraho kumenya icyo gukora bitewe nibyo ukunda kandi ukeneye ko azajya agukorera.

Umukunzi wanjye wa kera: Kirazira ko umuhungu mukundana ukunda kumubwira ibijyanye n’umuhungu mwakundanye mbere ye,umurata cyangwa umugereranya n’uwo muri kumwe kuko nta muhungu numwe ubikunda.

Twibere inshuti zisanzwe: Iyo ubwiye umuhungu mukundana ngo mwibere inshuti zisanzwe,biba bimugaragariza ko udakeneye gukomezanya na we inzira y’urukundo kabone nubwo waba ubivuze wikinira ariko we iyo abyumvise ahita afata icyemezo cyo kubivamo. Ntugakinishe rero kubwira umuhungu mukundana amwe muri aya magambo igihe cyose mugikundana kuko byabaviramo gutandukana burundu kandi ari wowe biturutseho

Related posts

Aya ni amagambo 8 abantu bakoresha bakuryarya ariko nturabukwe

Ibyo wakubakiraho urukundo rukamera nk’ urwa “Romeo na Juliette”.

Ahantu hatatu wakora umukobwa muri mu rukundo agahita yifuza ko mwatera akabariro.