Dore abasore ugomba kwitwararikaho mu rukundo kuko bazagusaza

Umuhanzi nyakwigendera Matata Christophe niwe wagize ati”Amaso akunda ntabona neza”. Nubwo ariko bimeze gutya hari abasore umukobwa aba akwiriye kwirinda mu rukundo cyane cyane uruganisha ku gushinga urugo.

Aba nibo basore umukobwa aba akwiriye kwitondera byaba ngombwa akabirinda:

1. Umusore ugenzwa no kuryamana nawe gusa:Umusore mutajya mwicara ngo muganire, umusore utajya akugira inama ahubwo buri gihe akubwira ko akumbuye kuryamana nawe. Mwahura akaba aricyo kiganiro gusa. Mwaba muri kumwe akaba ashaka ko muryanama gusa ibi byose bikwereka umusore utaguha agaciro.

2. Umunyamujinya:Imico y’umuntu ugenda uyibonera ku tuntu duto. Niba umusore mukundana arakara akagufata ukabona agiye kugukubita,niba umuntu wese umurakaje ahita akubita byerekana umuntu w’umunyamujinya kandi igihe muzabana uwo yazanakugirira nabi cyangwa akajya ahora aguhohotera.

3. Umusore udafite intego:Umusore udafite intego mu buzima na we ukwiriye kumwirinda. Umusore udafite inzozi aharanira kugeraho, umusore udafite icyerekezo cy’iterambere nawe yagusubiza inyuma cyangwa akakubera umutwaro.

4. Umusore ukundana n’abakobwa benshi:Uyu munsi wamufashe yaguciye inyuma, ejo ukamufatana n’undi mugore buri gihe ukamubabarira. Uyu muntu umeze gutya ugomba kumwirinda kuko ingeso ntago ipfa gukira, ahubwo yazanakwanduza indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina. Munabanye iyi ngeso yazayikomeza maze ukazahora wicuza impamvu wemeye kumubera umugore.

5. Umusore wumva ko abagabo baruta abagore muri byose: Umusore usuzugura abagore, wumva ko abagore ari abanyantege nke kandi ko nta nama nzima umugore yagira umuntu, uyu na we ntuzakundane na we kuko nta na rimwe azaha agaciro ibitekerezo byawe. Buri gihe niwe uzajya afata umwanzuro niyo yaba atari mukuri kandi urugo rwubakwa na babiri aho kuba umuntu kugiti cye.

6. Umusore utajya yemera amakosa: Umuntu utemerera ikosa ahubwo buri gihe akabigereka ku bandi bigaragaza ko ari umuntu udashobora kubahiriza inshingano ze uko bikwiriye.

7.Umusore uhora agusaba amafaranga: Umusore mukundana agahora agusaba amafaranga yo gukemura ibibazo bye cyangwa by’imiryango ye yitwaje ko wowe umurusha ubushobozi bene uyu musore ntarukundo aba afite ahubwo aba agamije kugutesha igihe.

Niba wari warabuze ubushake mu gihe cyo gutera akabariro Twiyemeje kugarurira abagabo ishema ryabo mu ngo zabo banezeza abagore babo uko bikwiriye niba  wifuza ko tugufasha wahamagara cyangwa se ukatwandikira kuri 0725701440

Related posts

Dore ibyiciro bitatu by’ urukundo abantu bakunze kunyuramo

Mu bwonko no mu mutima nihe urukundo rukomoka? Umva icyo ubushakashatsi buvuga

Umubyibuho ukabije! Uri mu bitera gatanya muri iyi minsi