CHOGM:Nyuma yuko yakiriwe n’imbaga nyamwinshi n’urugwiro rudasanzwe,President Museven atangaje amagambo akomeye. irebere nawe!

President wa Uganda Yoweli Kaguta Museven, yaramaze igihe kinini atagera kubutaka bw’u Rwanda ahanini kubera ibibazo bya Politike byabaye hagati y’ibihugu byombi. ubwo yageraga mu Rwanda, aho yitabiriye inama y’umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza CHOGM iri kubera mu Rwanda, uyumuyobozi yakiranwe urugwiro ndetse imihanda yari yuzuye abantu benshi cyane .

Nkuko yahise yihutira kubitangaza,abinyujije kurukuta rwe rwa tweeter, President Museven yatangaje ko ari ibyigiciro gikomeye cyane kubona abantu bangana nkabo yabonye baza kumwakira, mugihe ngo kubwe yibwiraga ko bitabaho ashingiye kumubano warumaze igihe utameze neza hagati y’ibihugu byombi. kurubu uyumupresident uri kubarizwa k’ubutaka bw’u Rwanda, nawe yagaragaje ko yiyumvisemo ikaze ndetse yongera gushimangira ko abanyarwanda n’abagande ari abavandimwe.

President Museven Kandi yatangaje ko kurubu yemeye neza adashidkanya ko abanyarwanda bafite umuco mwiza bihariye ndetse anatangaza ko bitera kwisanga iyo wakiranwe urugwiro ndetse uyumubyeyi akaba yashimangiye ko hagiye gushyirwa ho uburyo buboneye bwo kubyutsa ubugenderanire n’ubuhahirane hagati y’ibihugu byose.

Usibye President museveni kandi wishimiye uko yakiriwe i kigali, n’abandi bashyitsi bose bitabiriye inama ya CHOGM bagaragaje ko binejeje kugera mugihugu cy’u Rwanda ukakiranwa u Rugwiro, ndetse benshi bahise bemeza ko u Rwanda ari igihugu cyiza cyane bigoye ko wabona ikindi gihugu wajyamo ukishimirwa nkuko mu Rwanda birikugenda.

Biteganyijwe ko inama iribuhuze abakuru b’ibihugu n’intumwa z’ibihugu bitandukanye bihuriye mumuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza CHOGM izakuba none kuwa5 itariki 24 Kamena 2022 aho hari bwigirwemo ingingo nyinshi zitandukanye tuzagenda tugarukaho mumakuru yacu ataha.

Related posts

Byakomeye RULINDO ,Meya w’ Akarere n’ u wari Gitifu  bikomeje kugorana

Donald Trump niwe wegukanye intsinzi yo kuyobora Amerika

Burundi: Perezida Ndayishimiye yakojeje agati mu ntozi ubwo yabwiraga abarundi ibintu bikomeye bisa nibyo Imana yakoreye Abisirayeli igihe cya Mose.