Hashize amasaha make hatangajwe inkuru yuko uwahoze ari rutahizamu wa Rayon Sport yaba yafashe icyemezo cyo kugaruka murugo. ariko kurubu, ibyuyumusore ninkibyawamwana w’ikirara babwira gutaha murugo, aho kubikora agatangira gutera amabuye ababyeyi be. kuvuga ibi byose nuko uyumukinnyi ubyo akoreye Rayon Sport bisa neza neza nuyumugani. ayibengeye imbere y’aho yagomba gusinyira amasezerano y’imyaka ibiri.
Ikipe ya Rayon Sport kurubu irikwitwara neza ku isoko ry’igura n’igurisha, ndetse mubigaragara iyikipe noneho ifite gahunda nkuko ihora ibitangariza abayikunda. kurubu hari hatahiwe Rutahizamu watsinze ibitego byinshi mu Rwanda wanabaye igihe muri Rayon Sport Hussein Chaban Chabalala. ubwo yarageze aho iyikipe ya Rayon Sport iri gusinyishiriza abakinnyi ngo ahabwe ibyo bari bumvikanye ndetse ahite anasinya, biravugwa ko umuyobozi wa As Kigali yamuhaye akayabo k’amafranga bigatuma uyumusore ahindura icyerekezo.
Nubwo ntaruhande na rumwe rwigeze rubitangaza, ariko amakuru yaje kujya hanze ahashyizwe na Shema Fabrice president wa As Kigali ndetse akaba uyumugabo akomeje gushinjwa n’abafana ba Rayon Ko burigihe iyo iyikipe yirambagirije umukinnyi uyumugabo ahita amusinyisha, ndetse bikaba byaranabaye mumwaka ushize w’imikino. icyo gihe umukinnyi wese waganiriye na Rayon Sport uyumugabo yahitaga amusinyisha, ndetse ageranaho yibye ibara ry’imyenda ya Rayon Sport anongeraho amagambo akomeye cyane yo kuvuga ko As Kigali abereye umuyobozi ntaho igihuriye na Rayon Sport ko ngo Rayon Sport ari akana uyigereranije na As Kigali.
Ibi yavuze byaje gukora kuri iyikipe kuko nubwo ikipe ya Rayon Sport itarimeze neza, yabashije gutsinda imikino yose uko ari 2 yahuje ayamakipe yose ndetse binagaragaza ko Rayon Sport iri hejuru ya As Kigali. uyumusore rero nyuma yo gushukishwa akamanyu kumutsima yaje guhita afata umwanzuro areka gusinyira ikipe ya Rayon Sport akaba yamaze kumvikana na AS Kigali kuba yakongera amasezerano.