Nyuma y’igitaramo cya Bigomba guhinduka cyitabiriwe n’imbaga nyamwinshi ndetse n’aba star batandukanye, Rutahizamu wa APR FC BYIRINGIRO Lague nawe akaba yari yitabiriye ikigitaramo. ubwo iki gitaramo cyari gihumuje, umunyamakuru wa Hobe Tv Show yaje kwegera uyu rutahizamu maze uyumusore agaragaza ko kugeza ubu afite ibyishimo ko yibarutse impfura ye ariko ahishura ko mukibuga ndetse no mu ikipe muri Rusange uyumusore yaba atameranye neza n’abatoza ndetse akaba ariyompamvu amaze igihe akoreshwa iminota mike cye.
Uyumusore mubyishimo yarafite avuye mugitaramo akimara kubazwa uko mu ikipe bihagaze, ntabwo yigeze aca kuruhande kuko yahise aterura amagambo agira ati “njyewe mubuzima sinjya mbeshya ndetse ntanubwo ari byiza icyo navuga nuko kurubu nejejwe nuko namaze kwibaruka impfura yanjye. uyumwana mutekereza nka byose kuri njye kuko kugeza ubu sinigeze mbona data wambyaye.” umunyamakuru amubajije uko kukazi bimeze agira ati ” Yaa, Kukazi ntabwo nishimye nagato, muri iyiminsi maze iminsi mpfit ibibazo bituma kukazi bitamera neza, kurubu ndasaba abafana banjye kumbabarira ndetse bakanansengera nkazabasha kunyura mubibazo ndimo mu ikipe nkongera nkabaha ibyishimo.”
Muminsi yashize, humvikanye amakuru yatangajwe numwe mubanyamakuru bakomeye bakora mugisata cy’imikino kuri Radio Imwe aho yatangaje ko uyu rutahizamu aherutse kujya gutakambira umutoza ngo amubabarire amushyire byibuza mubakinnyi 18, uyumusore abibajijwe yatangaje ko atigeze akora ibyo bintu kuva yatangira gukina umupira w’amaguru ndetse anatangaza ko ari ibintu atazanigera akora narimwe mugihe cyose azaba ari gukina umupira w’amaguru hano mu Rwanda.
Nkwibutse ko Byiringiro Lague ari we watsinze igitego kimwe rukumbi ikipe ya APR FC yatsinze mumikino ya Champions league iherukamo nubwo ntacyo cyafashije ikipe ngo biyibuze kuba itasezererwa ariko byibuza uyumusore yabaga yafashije iyikipe. ikindi wakwibuka nuko ikipe ya APR FC ifite umukino na US Monastir yo mugihugu cya Tunizia mumpera z’icyumweru gitaha ndetse abakinnyi bakaa batangaza ko biteguye gukora amateka bakigobotora ingoyi amakipe y’abarabu yagiye ibagobeka.