Byatuma wiyambura ubuzima: Dore ingaruka mbi cyane uzahura nazo niba utendeka mu rukundo

 

 

Hari abantu bajya mu rukundo ugasanga afite abakunzi batandukanye (atendeka). Abenshi baba bumva ko ari uburyo bwo kwirinda ko umwe yakubabaza ukabura uwo mumarana akababaro nyamara bakirengagiza ingaruka bishobora guteza., Muri iyi nkuru twaguteguriye zimwe mu ngaruka  cyangwa se ibintu bibi ushobora guterwa no gukundana n’abantu barenze umwe ibyo muri iyi minsi benshi bita gutendeka:

1. Bishobora kwangiza umubano wawe: Akenshi usanga abantu bakundana badakunze kubwizanya ukuri agahora amubwira ko ari uwambere kandi ari umwe rukumbi nyamara hari n’abandi abwira atyo. Umuntu ukora ibi akenshi ntiyibaza uko byagenda igihe uwo yita ko akunda kurenza bose yavumbura ko yamubeshye akaba afite n’abandi bakundana. Kubaka ikizere ni ibintu bigoye nyamara bishobora kuyoyoka vuba. Ni byiza ko ibyo uba waravunitse wubaka utabyangiza kubera gutendeka. Niba ukunda umuntu mukunde wenyine nibyanga uzabone gushaka undi ariko utabakunze bose mu gihe kimwe.

2.Bituma ugaragara nk’uciriritse: Byashoboka ko wowe hari ukundi ubyumva ariko ukuri ni uko umuntu akwiye kugira umugabo umwe cyangwa umugore umwe baba mu rukundo. Ibirenze biba ari ukwisuzuguza no kwigaragaza nabi. No hanze aha uzasanga umugore cyangwa umugabo utazi kwihagararaho ngo abe yafata umwanzuro wo kugirana urukundo no kubonana n’umukunzi umwe aba asuzuguritse ndetse hari n’ababibona nko kwiyandarika.

 

3.Ushobora kwisanga uryamana n’abantu benshi: Gukundana n’umuntu urenze umwe bishobora gutuma uca inyuma umuntu mu bitekerezo ariko no mu bikorwa. Iyo uwo witaga uw’ingenzi mutandukanye cyangwa atabonetse ngo mukemure ikibazo igihe washatse imibonano mpuzabitsina bishobora gutuma uryamana n’undi wita ko nawe mukundana. Nyamara uba utangiye kuba umusambanyi kimomo ubyita urukundo.

4.Uba ufite ibyago byo kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina: Akenshi abantu bakundana hari ubwo bisanga baryamanye, iyo rero ukundana n’abagore cyangwa abagabo benshi ushobora kwandura izi ndwara kuko akenshi ntubasha kwifata ngo bamwe ubahakanire. Ntuba ugomba kubizera kuko utaba uzi aho bari bari cyangwa ibyo bari barimo.

5.Ushobora kwangiza ubuzima bwawe mu rukundo: Akenshi iyo utendeka abantu bagera aho bakakumenya kuburyo kukugirira ikizere bitangira kuyoyoka. Ugukunze wese bati ni wawundi. Mujya mubona abasore beza cyangwa abakobwa beza bakuze ariko batarashyingirwa cyangwa ngo bagire abakunzi, hari ubwo baba barageze ku rwego abantu babashidikanyaho kubera imyitwarire yabo mu rukundo.

6.Bishobora kwangiza imitekerereze yawe: Hari ubwo umuntu akora ikintu atazi ingaruka zacyo ariko zatangira kumugeraho agatangira kwicuza ndetse akifuza gusubiza ibihe inyuma bitagishobotse.,Urukundo ubamo rushobora kukugiraho ingaruka no mu mitekerereze bitewe n’uko bamwe bakira ibintu. Ibi bishobora no gutuma urwara ihahamuka bitewe n’ibyo ubonye utari witeze.Mbere y’uko utendeka banza utekereze no ku ngaruka mbi byakugiraho nubwo rwose wabikora wibwira ko bigufitiye inyuma kandi byanakurinda kubabara mu rukundo, gusa ibuka ko bishobora no kukwangiriza ubuzima.

Nta nyungu n’imwe iba mugukundana n’umusore cyangwa umukobwa urenze umwe kuko uretse ingaruka bikugiraho binagaragara nko kwiyandarika. Ni byiza ko uhitamo umukunzi umwe mukagira intumbero yo kugera ku byiza ahazaza hanyu munogewe n’urukundo rwa mwembi.

Related posts

Dore ibyiciro bitatu by’ urukundo abantu bakunze kunyuramo

Mu bwonko no mu mutima nihe urukundo rukomoka? Umva icyo ubushakashatsi buvuga

Umubyibuho ukabije! Uri mu bitera gatanya muri iyi minsi