Byari amarira n’ agahinda ubwo Mama wa Meddy yashyingurwaga.

Umubyeyi wa Meddy , kuri iki Cyumweru tariki ya 28 Kanama 2022, nibwo yashyinguwe mu cyubahiro i Rusororo, byari amarira n’agahinda gakomeye kuri uyu muhanzi n’abavandimwe be bashimangiye ko yababereye mama na papa icyarimwe. Uyu mubyeyi ubusanzwe witwa Cyabukombe Alphonsine yitabye, mu masaha y’igitondo habaye imihango yo kumusezeraho bwa nyuma no kumusabira.

Umuhanzi Meddy mu guherecyeza mama we, yavuze ko nubwo mama we atagize amahirwe yo kubana na se ariko yaramubakundishaga. Yagarutse ku kuntu mama we ariwe wamwigishije gucuranga, kuririrmba no kubyina. Ati “Nakuze ndi umwana ukubagana cyane mu muryango, ibyo rero byatumye mama anyigisha ibintu byose yari azi, bituma anyigisha gucuranga, kuririmba, kubyina, byose nzi nabikuye kuri we, ikirenze yanyigishije gukunda Imana”. Yanahishuye ko izina ‘Medard’ ari umupasteri mama we yamwitiriye. Yagize ati “Medard ni izina ry’umupasteri wabwirije mama ngo akizwe aramunyitirira”.

Yanashimiye abavandimwe be byumwihariko mukuru we Christian warwaje mama wabo i Nairobi. Ku isaha ya saa munani umubiri w’umubyeyi wa Meddy wagejejwe i Rusororo aho wagombaga gushyingurwa. Cyabukombe Alphonsine yitabye Imana afite imyaka 66, yaguye muri Kenya ku itariki ya 14 Kanama 2022 azize uburwayi.

Related posts

Aho Icyorezo cya Marburg cyaturutse hamenyekanye, abaturage bikanzemo

Zari zarakuzengereje? Uko warwanya ishishi mu nzu yawe nonaha.

Inama ababyeyi bakurikiza bafite abana babyariye iwabo bikabatera kwiheba