Byakomeye, M23 i Bunagana Intambara imeze nabi Abaturage Bari Guhunga Imirwano ya FARDC na M23 Congo.

Umutwe wa M23 urwanira mu burasirazuba bwa Congo Kinshasa wavuze ko ingabo z’Umuryango w’abibumbye (UN) zigiye kuza kuwurwanya, nta kindi zigamije atari indi ntambara ikomeye igiye kwica abaturage muri Congo no gusenya icyizere cy’amahoro cyari kimaze kugerwaho.

Leta ya Congo ngo yarajijishije isenya amasezerano ya Kampala, aho ngo yaciye inyuma igafatanya na UN kwemeza ko hazaza ingabo zo kurwanya M23 n’abandi baturage ba Congo, nk’uko Bertrand Bisimwa, Umuyobozi wa politiki wa M23 yatangarije i Bunagana muri Congo.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Bertrand Bisimwa yagize ati: “Brigade d’intervention izaza yice ibihumbi n’ibihumbi muri twe, ariko n’ubwo hasigara umwe cyangwa babiri, bazakomeza urugamba.” Abari aho bamuhaye amashyi n’impundu nyinshi!

Nkuko bisobanurwa neza M23 ngo ntizahangana n’ingabo zije kuyirwanya zivuye mu bihugu bya SADC nk’Afurika y’Epfo, Tanzania, Malawi n’ibindi, ariko na none ngo ntizatega ibikanu, nk’uko ushinzwe ububanyi n’amahanga muri uwo mutwe, Rene Abandi yabwiye itangazamakuru ryo mu karere ryaje i Bunagana kuganira na M23.

Kuri ubu M23 yavuze ko kugeza ubu amasezerano yahagaze, kandi nta cyizere ko Leta ya Congo izongera kubatumira i Kampala muri Uganda ngo bongere kuganira, kuko UN yamaze kwanzura ko hagiye kubaho intambara.

Related posts

Burundi: Perezida Ndayishimiye yakojeje agati mu ntozi ubwo yabwiraga abarundi ibintu bikomeye bisa nibyo Imana yakoreye Abisirayeli igihe cya Mose.

Barafinda yavuze ko naba umukuru w’ i gihugu cy’ u Rwanda azahereza abashomeri bose amafaranga ayakuye ahantu benshi bagize urujijo

President Evariste yaguye igihumure yakiriye inkuru mbi ko abasirikare 96 bishwe