Byagenze gute kugira ngo Umutwe wa M23 wikure mu gace ka Kagheri hatabayeho imirwano.

 

Amakuru aturuka mu binyamakuru byo muri Congo aravuga ko Umutwe wa M23 wikuye mu gace ka Kagheri hatabayeho imirwano.Aka gace gaherereye muri Kivu y’ Amajyaruguru muri Km35 uvuye i Lubero.

Amakuru avuga ko Abaturage babwiye Radio Okapi ko ngo abarwanyi ba M23 bavuye muri aka gace nta ntambara ibayeho, bakaba bari baragafashe tariki ya 02 Gashyantare nyuma y’ imirwano yabahuje na FARDC. Aba baturage bavuga ko ngo abarwanyi ba M23 bahise bajya ahitwa Kasugho, Umujyi uri mu Birometero 15 uvuye Kagheri ndetse habaka muri Km 50 uvuye Lubero ,M23 ikaba yahakuye ingabo za UPDF zari zihasanzwe.

Igisikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo FARDC cyatangaje ko ngo kiri hafi y’ imbizi za Lubero. Kugeza ubu ku ruhande rwa M23 ntacyo bari batangaza kuri aya makuru.

Related posts

Ubufindo mu isoko ya peteroli i Burundi: Uko umugore wa Perezida yafungishije Umunyarwanda wari umaze gutsindira amasezerano akomeye

Umudepite muri Congo yongeye kuvuga amagambo abiba urwango ku Rwanda ahubwo akangurira umutwe wa Wazalendo gufatiraho ugakomeza urugamba

Ruhango:Umugabo yavuze uburyo yariye inzoka akumva iraryoshye kurusha izindi nyama ,abaturage bikangamo