Byagenze gute kugira ngo M23 ireke kwitabira ibiganiro by’ amahoro byari kubera i Luanda.

 

Umutwe wa M23 mu masaha y’ umugoroba yo kuri uyu wa Mbere tariki ya 17 Werurwe 2025, nibwo watangaje ko utacyibiriye ibiganiro by’ imishikirano wari guhuriramo n’ ubutegetsi bwa Leta ya Kinshasa i Luanda muri Angola.

Ibi bikubiye mu itangazo uyu mutwe washyize hanze ku mugoroba wo kuri iyi tariki twavuze haruguru aho muri iryo tangazo wavuze ko iki cyemezo wafashe cyatewe n’ ibihano bafatiwe abayobozi bawo.

Ibi biganiro nk’ uko twagiye tubigarukaho mu inkuru twagiye dukora byagombaga kubera i Luanda muri Angola kuri uyu wa Kabiri tariki ya 18 Werurwe 2025. Uyu mutwe wa M23 utangaje ibi mu gihe leta ya Congo yari yamaze gutangaza ko izitabira ibi biganiro ,nk’ uko Umuvugizi wa Perezida Félix Tshisekedi, Tina Salama aherutse kubyemeza ,ati” leta yacu izagire uruhare mu biganiro by’ i Luanda hamwe n’ umutwe wa M23″.

Ibi biganiro by’ amahoro byari byatangajwe na Perezida wa Angola ,Joao Lourenço nyuma yo guhura na Perezida Tshisekedi na we akabyemera. Lourenço wari watangaje ibyo biganiro yari yasabye impande zirwana guharika Intambara hagamijwe gushyiraho umwuka mwiza kugira ngo buri ruhande rwitegure ibiganiro by’ amahoro.

Related posts

Perezida Ndayishimiye ntabwo yiburira yongeye kwibasira u Rwanda

Uko RIB yafashe umushinjacyaha n’ umukomisiyoneri

Ababiligi bahawe amasaha 48 kuba bavuye ku butaka bw’u Rwanda.