Butera Knowless yatanze umucyo ku bibazo afitanye na Bwiza!

 

Benshi bahoraga bibaza ibibazo Butera Knowless yaba yaragiranye n’ umuhanzikazi mugenzi we ari we Bwiza, gusa yaje kubishyiraho umucyo avuga ko nta kibazo yigeze agirana na mugenzi we.

Ibi yabigarutseho mu gitaramo cya Gen_Z Comedy, cyabaye kuri uyu wa 26 Ukoboza 2024 , ubwo Butera yari umutumirwa muri iki gitaramo mu gace kacyo kitwa”Meet me tonight” ngo aganirize abitabiriye barimo n’ urubyiruko ku mahirwe rufite yo kwiteza imbere.

Ubwo uyu muhanzikazi yabazwaga ku bivugwa ko yaba afitanye ikibazo na Bwiza , Butera yaje ku gisubiza agira ati”Ndagisubiza mu buryo bworoshye, kandi twese turi bakuru turabizi, ikintu turi kuvuga ni icyerekeranye n’umukuru w’Igihugu. Njyewe ndi Butera, ni ubuhe bushobozi mfite ku buryo nonaha nahaguruka nkavuga nti inkuru hano zirarangiye reka tujye kuganira na boss (Perezida Kagame) mfite ubwo bushobozi?”Abitabiriye bati “Oya” akomeza avuga ati “Ibyo birasubiza ibintu byinshi rero. Hari bimwe na bimwe nk’abantu bakuru nk’Abanyarwanda dushobora kugiriramo urwenya, ariko ni byabindi navugaga ko hari n’ahantu tuba tugomba kugarukira.”

 

Kuri Bwiza ni umuhanzi mwiza ufite ahazaza heza, ukiri muto, wigaragaje kandi ugikomeza kwigaragaza ku isoko ry’umuziki. Nifuza kumubona kure kandi atari we gusa.”

 

Uyu muhanzikazi yavuze ko hari igihe byigeze kubaho, aho wasangaga mu bahanzi bagombaga kuririmba mu gitaramo harimo umukobwa umwe, ari we gusa, cyangwa se babiri, agasanga uko waba ushaka gukora cyane kose warisangaga mu bagabo gusa, agasanga hari ibyo yakeneraga gufashwa n’abakobwa, ariko kubera ko bari mbara mu ruganda rwa muzika bikaba ngombwa ko abifashwamo n’abasore cyangwa abagabo bari kumwe.

Related posts

“Ese koko Mbonyi yabyaranye n’ umukobwa batabana?”_ Yahishuye byinshi

Umuraperi w’ikirangirire mu Rwanda agiye kurya iminsi mikuru ayitamo amarira

Ese koko Nyambo Jesca , yaba atwitiye Titi Brown, ibyo mwahishwe?