Burya ngo nta kintu gihindura icyerekezo cy’umuntu nko gutera akabariro.

Iyo havuzwe icyerekezo cy’umuntu akenshi haba havuzwe (Destiny) mu rurimi rwicyongereza mbese mu Kinyarwanda ushaka wasobanurako ari nk’ijyeno ry’umuntu cyangwa se icyo azaba cyo kiri imbere hazaza.

Mu buhamya bwatanzwe n’umuririmbyi w’indirimbo z’Imana muri Nigeria akaba yitwa Boqui yavuzeko nta kintu nakimwe cyakugeza cyangwa se cyaguhindurira igeno cyangwa icyerekezo nko gutera akabariro cyangwa se ( sex) mu cyongereza.

Ibi yabivuze atanga urugero ku magambo aboneka muri Bibiriya avuga ko babiri baginduka umwe bakaba baba bafatanijwe no gutera akabariro.

Ibi yabitanzeho urugero avuga ko nimba umuntu yerekeza ahantu habi byanga bikunda iyo muteye akabariro usanga ugiye kumufasha mu rugendo n’ubundi ruzarangira nabi, ikindi ugasanga igeno ryawe wateganirijwe rirahindutse mu buryo nawe utazi.

Boqui asoza kandi atanga inama avuga ko mbere y’uko habaho ikindi gikorwa icyo aricyo cyose gikorwa mbere yo gushinga urugo banza urebe neza nimba koko umuntu mugiye gushingana urugo ashobotse ndetse nimba afite icyerekezo kiza.

Yagize ati” Reka kwiyahura mu ruzi urwita ikiziba”

Related posts

Gisagara : Abaturage bavuga ko bazatora FPR inkotanyi  bashingiye kuri byinshi yabagejejeho.

“Ushaka kudukoma imbere akatubuza amajyambere n’umutekano, ibyo turabikemura vuba na bwangu!” Nyakubahwa Paul Kagame

Ibyago u Rwanda rwagize, ni uko twagize abayobozi b’abapumbafu! Nyakubahwa Paul Kagame