Burya Jacque Tuyisenge n’inshuti y’amafaranga kurusha uko akunda mashami Vincent!As Kigali itsinze icyumutwe.INKURU

Rutahuzamu Jacques Tuyisenge umaze iminsi mu biganiro na Police FC, yamaze gusinya amasezerano y’umyaka umwe muri AS Kigali.

Nk’uko AS Kigali yabitangaje ibinyujije kuri Twitter yayo, yatangaje ko yamaze gusinyisha Jacques Tuyisenge wari kapiteni wa APR FC umwaka ushize akaza gutandukana nayo nyuma yo kutumvikana n’umutoza mukuru Adil mohammed.

Nubwo bivugwa ko tuyisenge asanzwe ari inshuti ya mashami vincent,ntibyakuyeho ko akunda amafaraga,amakuru kglnews yamenye ni uko  kubera amafaranga macye yahabwa yateye umugongo iyi kipe yerekeza muri AS Kigali.

Jacques Tuyisenge byari byaravuzwe ko yamaze kumvikana n’ubuyobozi bwa Police FC ariko byaje kurangira abateye umugongo yigira muri as Kigali.

Jacques yasinye amasezerano y’umyaka umwe ushobora kongerwa  muri AS Kigali, akaba azafasha iyi kipe mu mikino ya CAF Confederation Cup.

Jacques Tuyisenge akaba yari asoje amasezerano y’imyaka ibiri yari yarasinye muri APR FC , nyuma yaho yari avuye muri Petro de Luanda yo muri Angola  mu 2020, aho yari avuye muri Gormhia yo muri Kenya.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda