Burundi: Icyaka kirembeje abakunzi b’inzoga kuko ubu inzoga itari kwigonderwa n’ubonetse wese

N’ubwo haheruka gushyirwaho ibiciro ntarengwa ku binyobwa by’uruganda rwa Brarudi mu Burundi, amakuru aravuga ko ubu icyaka kirembeje abakunzi b’agasembuye mu Burundi kuko ubu inzoga zabuze ndetse n’aho zibonetse bikaba bigaragara ko yigonderwa n’umugabo igasiba undi.

Leta y’u Burundi iheruka gushyiraho itegeko ribuza gucuruza inzoga za Brarudi muri za Resitora na za butiki kugirango ziboneke mu tubari n’amahoteli bikomeye. Ibihano birimo gucibwa amande ndetse no gufungwa bitegereje buri wese wahirahira ngo yihe gucuruza inzoga muri butiki ye cyangwa resitora.

Ibi bihano ngo byatumye inzoga ziba imari ishyushye ku bacuruzi b’abihanduzacumu kuko ngo hari abacuruzi bazigurisha ariko ku giciro gihanitse. Ubu ngo biragoye kubona inzoga zikunzwe cyane za Brarudi zirimo Amstel na Primus. No mu tubari ngo usanga akabari kamwe gafite Primus gusa kadafite Amstel cyangwa ugasanga akandi gafite Amstel gusa kadafite Primus kuko ngo bigoranye kuzibona zombi icyarimwe.

Iri bura ry’ibinyobwa bya Brarudi uru ruganda ruvuga ko riterwa n’abacuruzi bashaka kuzamura ibiciro uko bishakiye kuko ngo ingano y’inzoga bengaga batigeze bayigabanya. Ni ingingo batemeranyaho n’abakiriya babo ngo icyaba cyiza ni uko bakicecekera.

Kugeza ubu ngo Amstel ya 72 Cl yaguraga 2000 FBu ubu iragura 2500 FBu. Primus ya 72 Cl yaguraga 1500 FBu ubu iragura hagati ya 1700 na 2000 FBu. Ibi biciro ariko ngo nabwo ni kuri ba bacuruzi b’abihanduzacumu n’aho ubundi ngo kubona inzoga biragoye kuko ngo babanza kumenya uwo uri we kugirango bayikugurishe kuko batakuzi ntibayikugurisha mu rwego rwo kwirinda gufatirwa mu cyuho bagurisha inzoga ku biciro bitari ibyashyizweho na Brarudi n’ubutegetsi.

Abatuye mu mugi wa Gitega bavuga ko ibi atari ubwambere bibaye ndetse ngo babona atari n’ubwanyuma. Abacuruzi bo mu tubari bo bavuga ko ibura ry’inzoga ari ryo rituma bazamura ibiciro. Ibi ngo babikora kugirango badafunga imiryango kuko n’udukaziye ducye bafite baba badashaka ko duhita dushira ngo byatuma bafunga imiryango.

Related posts

Bamwe mu basore bihenuye ku bakobwa badafite amafaranga ,icyo nticyaba imbarutso yo gutuma bagumirwa?

Ishyaka PS Imberakuri ryijeje abanya_ Gisagara ko nibaritora hazigishwa indimi nyinshi  zirimo ikidage

Kigali: Ukuri ku cyihishe inyuma y’inkongi y’umuriro idasanzwe yafashe Inyubako Makuza Peace Plaza igashya.