Burundi: Abantu barenga 200 birukanwe ku musozi muremure wa Ruhero bari bamazeho umwaka bategereje kugaruka kwa Yesu, inkuru irambuye

Ikinyamakuru UBM News cyatangaje ko kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 09 Nyakanga 2022, aribwo abantu barenga 200 batangaje ko biyomoye ku idini ry’ aba Adventiste b’ Umunsi wa Karindwi ku musozi muremure cyane wa Ruheru mu ntara ya Cibitoke muri gahunda yo gutegereza kugaruka kwa Yesu kristo.

Guverineri w’ intara ya Cibitoke ari kumwe n’ igipolisi hamwe n’ abayobozi baturuka mu makomine ane ariyo Murwi, Mabayi , Rugombo Mugina, asanzwe ahana imbibi n’ uwo musozi wa Ruhero bawugezeho maze bafata umwanzuro wo kwirukana abo bantu kugira ngo basubire mu ntara zabo zitandukanye baturutsemo.

Ngo abayobozi bo muri iyo ntara ya Cibitoke bavuze ko badashobora kwemera ko abantu bata ingo zabo bagakura n’ abana babo ku mashuri bitwaje Imana, abana bari kumwe n’ ababyeyi bari kuri uwo musozi ntabwo bajyaga ku ishuri kimwe n’ abandi.

Umwe muri abo babyeyi bari kuri uwo musozi yavuze ko abana babo bari bafite umwarimu, nk’ uko Radiyo Ijwi rya Amerika yabitangaje , uwitwa Estella Irankunda uri mu bagiye gusengera kuri uwo musozi kugira bategereze kuza kwa Yesu , yatangaje ko ibyabageraho byose bitabatera ubwoba kuko ngo biba byarahishuwe.

Carême Bizoza , Guverineri w’ intara ya Cibitoke , yavuze ko badashobora kwemera ko haba abantu bo mu ntara ayoboye bitwara uko bishakiye bakarenga ku mategeko y’ igihugu, yasabye abaturage b’ aho i Ruhero gufatanya n’ abayobozi hamwe n’ abashinzwe umutekano kugira ngo ntihazagire abantu bongera kubinjirana bitwaje gusenga.

Related posts

“Kuvuga ubutumwa mu buryo bwinshi kandi kuririmba mbona byabimfashamo”. Gad Rwizihirwa yashyize hanze indirimbo

Ushaka urupfu asoma impyisi! Pasiteri yongeye guhura n’ urupfu ari muzima nyuma yo kubeshya abakirisitu barenga 250 ababwira ko bagiye gutegereza Yesu mu ishyamba

Umupasiteri yatangaje inkuru mbi ko Imana yamweretse ko umuhanzi ufite izina rikomeye muri ‘ Gospel’ hano mu Rwanda agiye gupfa yibwe na Satani