Burera:Uruhinja rwasanzwe mu gihuru

 

Kuri uyu wa Kabiri tariki 02 Mata 2024, Nibwo abaturage bo mu Kagari ka Musasa, Umurenge wa Gitovu mu Karere ka Burera, basanze umurambo w’uruhinja mu gihuru.

Amakuru avuga ko umurambo w’urwo ruhinja bigaragara ko aribwo rwari rukivuka, wabonetse mu ma saa mbiri noneho mu gihe abaturage bawubonaga bihutiye gutanga amakuru, nk’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitovu, Nsengimana Aloys yabitangarije Kigali Today dukesha iyi nkuru.

Ati “Ni umurambo w’uruhunja byagaragaye ko rukivuka, amakuru yamenyekanye muri iki gitondo saa mbiri, ubwo abaturage bacu bari mu gikorwa cyo kurwanya isuri mu ishyamba, basanga hari uruhinja rwajugunywe mu gihuru baradutabaza”.

Akomeza ati “Twihutiye gutabara duhamagara RIB na Polisi, bahita bahagera, umurambo w’urwo ruhinja wari ufubitse mu myenda, wajyanwe mu bitaro bya Butaro gukorerwa isuzuma”.

Uwo muyobozi avuga ko nta muntu bakeka muri ako gace waba ari we wihekuye, gusa ku bufatanye n’inzego z’umutekano ngo bakaba bakomeje gushakisha uwaba yakoze icyo cyaha.

Gitifu Nsengimana, yagize ubutumwa agenera abaturage, ati “Turarashimira abaturage baduhaye amakuru, tukaba dukomeje kubakangurira gukomeza gutangira amakuru ku gihe”.

Arongera ati “Ikindi ni uko ababyeyi, cyane cyane abatwita bagomba kubungabunga ubuzima bw’abana, uburyo baba baratwisemo bwose bagomba kumenya ko umwana adakwiye kuvutswa ubuzima”.

Related posts

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.

Nyanza: Abantu 3 baburiye ubuzima mu impanuka ya Fuso umushoferi ahita atoroka.

Igikekwa cyateye umugabo gufata Umugore w’ abandi ku ngufu i Rutsiro