Bunagana: M23 yarahiriye kongera kubabaza abanye-Congo.basembuwe niki?soma inkuru irambuye!

Hashize iminsi itari mike havugwa ibibazo by’umutekano muke mugace k’uburasirazuba bwa Repburika iharanira demokarasi ya Congo. iki kibazo cy’umutekano mucye cyibasiye benshi mubatuye akagace ariko cyane cyane agace ka Bunagana cyaneko kazje kuberamo imirwano ikomeye cyane byaje no gutuma ingabo za leta FARDC zamburwa akagace n’abarwanyi ba M23.

Muminsi mike ishize, hagiye humvikana urusaku rukomeye rw’amasasu aho ingabo za leta ya Congo zashakaga kwigarurira uduce zambuwe n’abarwanyi ba M23, ariko aba barwanyi bakomeza kubera ibamba ingabo za leta ndetse biza no gutuma aba barwanyi bagenda bigarurira uduce dutandukanye twegereye uyumujyi wa Bunagana.

Bamwe mubakomeye mubarwanyi ba M23, bongeye gusemburwa cyane n’amagambo yavuzwe n’umuvugizi w’igisirikare cya DR Congo aho yibukije bamwe mubarwanyi ba M23 ko bafatwa nk’abana banze ababyeyi maze bagatangira kubarwanya cyane ko bamwe muri aba barwanyi bahoze mugisirikare cya FARDC.

ayamagambo yababaje cyane abarimo Majoro Willy Ngoma usanzwe ari umuvugizi wa M23 cyane ko uyumugabo yahoze ari mubarinda presida Felix Antoine Tshisekedi ndetse na Jenerali Marumba dia wahoze mubakomeye mungabo za Congo.

Ibi byatumye aba barwanyi bongera gukaza imirwano ndetse hongera nokumvikana cyane urusaku rw’amasasu menshi mugace kegereye umugi wa Goma. abatuye muri utuduce twegereye ahari kubera imirwano bahangayikishijwe cyane n’iyintambara ndetse benshi bafite ubwoba bwuko batazapfa kubona aho bahungira bitewe no kwihenura kubihugu by’ibituranyi.

Related posts

Burundi: Perezida Ndayishimiye yakojeje agati mu ntozi ubwo yabwiraga abarundi ibintu bikomeye bisa nibyo Imana yakoreye Abisirayeli igihe cya Mose.

Barafinda yavuze ko naba umukuru w’ i gihugu cy’ u Rwanda azahereza abashomeri bose amafaranga ayakuye ahantu benshi bagize urujijo

President Evariste yaguye igihumure yakiriye inkuru mbi ko abasirikare 96 bishwe