Abarwanyi ba M23 bamaze iminsi barazengereje igihugu cya Repuburika iharanira demokarasi ya Congo aho bavugako barwanira uburenganzira bwabo baba batarahawe n’ubuyobozi bw’ikigihugu, byatumye barwana inkundura kugeza bafashe umujyi wa Bunagana ndetse n’utundi duce dutandukanye dukikije uyumujyi wa Bunagana. mubyukuri bavugaga ko intego yabo ari uguhabwa ibyo basinyiye mumasezerano yo kuwa 23 Werurwe arinaho havuye izina ry’aba barwanyi.
Muminsi ishize bamwe mubayobozi b’ababarwanyi, bagaragaje ko batazahwema kwataka ingabo za leta ya DR Congo FARDC ndetse igihe cyose bagiye babigerageza baratsinze. ibi bisobanuye ikintu gikomeye cyane kubyerekeye urugamba, cyane ko bavuga ko ufite icyo arwanira adashobora gutsindwa urugamba. ibi bikaba bisobanuye ko koko aba barwanyi baba bari kurwanira ikintu gifite ishingiro.
Kumunsi wejo, umuyobozi wungirije wa M23 akaba n’umuyobozi mukuru w’urugamba Jenerali Sultan Makenga, yaciye amarenga ko aba barwanyi baba bagiye guhindura uburyo bw’imirwanire ndetse bikaba binakekwa ko aba barwanyi baba bashaka gufata umujyi wa Goma ushingiye kubyo Sultan Makenga yatangarije Gomanews24 dukesha ayamakuru.
Uyumugabo usanzwe azwiho ubuhanga budasanzwe mugutegura intambara ndetse n’ibitero bya simusiga, ari mubashegeshe ingabo za leta ya DR Congo binatuma benshi muri aba basirikare ba FARDC basubiranamo kubera gukubitwa incuro n’aba barwanyi ba M23.
kurubu biri gukekwa ko aba barwanyi baba bamaze kugota ibirindiro bya FARDC biherereye mumujyi wa Goma cyaneko bagaragaje ko uyumujyi ariwo gipimo gikurikiye ho. leta ya DR Congo kandi ikomeje gushaka ibisubizo binyuze muburyo bw’intambara kuruta uko yashaka ibisubizo muburyo bunyuze munzira y’amahoro ,kandi nyamara igihe cyose bagerageje kurwanya aba barwanyi ba M23, batsinzwe nabo.
Aba barwanyi rero bakaba bahinduye icyerekezo cy’imirwano ndetse bakaba banahinduye uburyo bw’imirwanire, bikaba byashoboka ko isaha ku isaha twakumva hatangiye imirwano ikakaye yo gufata umujyi wa Goma. mugihe aba barwanyi baramuka bafashe uyumujyi, ibintu byarushaho kuba bibi cyane kubatuye muburasirazuba bw’amajyaruguru ya DR Congo.