Bugesera yanyuze aho urupfu rwotera izuba, isanga rwagiye kureba Sunrise na Etoile de l’Est

Amakipe ya Sunrise FC na Etoile de l’Est abarizwa mu ntara y’Uburasirazuba yamanutse muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu Rwanda, mu gihe Bugesera FC yongeye kurokoka ku munsi wa nyuma ku nshuro ya Gatatu yikurikiranya.

Kuri uyu wa Gatandatu taliki 11 Gicurasi 2024, ku bibuga bitandukanye mu Rwanda hakinwaga umukino wa nyuma wa shampiyona (30), aho amatsiko yari menshi kuko hari hatari hamenyekana amakipe abiri amanuka mu kiciro cya kabiri.

Kuri Stade Regional y’i Ngoma, Etoile de L’Est yari ku mwanya wa 14 yari yakiriye Bugesera FC bari bakurikiranye ku mwanya wa 15 n’amanota 29. Ni umukino waje kurangira Bugesera FC itsinze ibitego 3-0 bituma iguma mu cyiciro cya mbere naho Etoile de l’Est iramanuka.

Ni ibitego byatsinzwe na Byiringiro David ku munota wa 36, Nshimirimana Pacifique ku wa 38 na Sentongo Farouk “Ruhinda” waje gushyiramo agashyinguracumu ku munota wa 49; iba inshuro ya gatatu yikurikiranya iyi kipe irokoka ku munsi wa nyuma. Kuva no mu myaka ibiri ishize ni ko byagendaga, nko mu mwaka ushize ubwo hamanukaga Rutsiro na Espoir FC, iyi kipe na bwo yatsinze AS Kigali ibitego bibiri kuri kimwe nta nkuru yo kubara.

Ku rundi ruhande, kuri Stade Regional y’i Nyagatare, Sunrise yari yakiriye Marines FC, maze iyitsinda ibitego 3-1, nubwo iyi ntsinzi ntacyo yamariye iriya kipe ibarizwa mu karere ka Nyagatare, kuko n’ubundi yamanutse mu cyiciro cya kabiri.

Ni ibitego byatsinzwe na Mukoghotya ku munota wa 6, Bryan Ssali ku wa 68, na Elissa ku wa 90+3. Iyi kipe yamanukiye mu maso y’abaturage b’i Nyagatare aho yari yakiririye uyu mukino.

Sunrise imanutse mu cyiciro cya ku kinyuranyo cy’umwenda w’ibitego kuko ifite umwenda w’ibitego 15, kuko iranganya amanota 32 n’andi makipe nka Etincelles n’umwenda w’ibitego 9, ndetse na Bugesera FC izigamye ibitego 2.

Abaturage b’i Nyagatare bagize agahinda ko kubona ikipe yabo ibamanukiye mu maso!

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda