Bugesera FC yerekanye abakinnyi bane barimo n’uwo yakuye mu myitozo ya AS Kigali

Mucyo Didier wari witezwe muri AS Kigali yasinyiye Bugesera FC!

Myugariro Mucyo Didier Junior wakiniraga ikipe ya Rayon Sports nyuma akaza kugaragara mu myitozo ya AS Kigali, ari mu bakinnyi bane berekanwe nk’abashya mu ikipe ya Bugesera FC hamwe na Ndayogeje Gérard, MacArthur Arakaza, na Ciza Jean Paul.

Ni abakinnyi iyi kipe yatangaje ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X, kuri uyu wa 31 Nyakanga 2024.

“Yatubereye Umucyo mu gihe twamaranye, aza kujya kureba uko n’ahandi bimeze ariko nta heza nko mu rugo, Mucyo Junior Didier wakiniraga Rayon Sports, agarutse mu rugo, ni umukinnyi mushya wa Bugesera FC mu gihe kingana numwaka umwe (1)”.

Ni amagambo iyi kipe yanditse ubwo yakiraga uyu  mukinnyi wayinyuzemo mbere yo kujya muri Rayon Sports. Mucyo atangajwe nyuma y’amasaha make agaragaye mu myitozo ya AS Kigali. Byari byabanje kuvugwa ko Akayezu Jean Bosco bakina ku mwanya umwe, kuri ubu uri muri AS Kigali ari we wagombaga kwerekeza i Bugesera ariko mu buryo butunguranye Mucyo ni we usubiyeyo.

Bugesera FC kandi yemeje amaza y’Umurundi wakiniraga Mukura Victory Sports et Loisirs Ndayogeje Gérard, mu gihe kingana nimyaka ibiri (2). Azanye na mugenzi we bakomoka hamwe, Umunyezamu MacArthur Arakaza wakiniraga ikipe ya Etincelles FC ku masezerano angana n’igihe kingana numwaka umwe  (1).

Myugariro, CIZA Jean Paul Wakiniraga ikipe ya MukuraVSL na we ni undi mukinnyi w’ikipe ya Bugesera FC mu gihe kingana nimyaka ibiri (2).

Bugesera FC iri kwitegura Shampiyona y’umwaka utaha w’imikino wa 2024-2025, iteganyijwe gutangira taliki 15 Kanama 2024.

Mucyo Didier wari witezwe muri AS Kigali yasinyiye Bugesera FC!

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda