Biteye ubwoba! Umugabo yatawe muri yombi azira kwihindura umugore akamiragura amafaranga y’ abagabo bamukundaga urwo gupfa kubera ubwiza afite.

Umugabo wo mu gihigu cya Nigeria muri Leta ya Adamawa , yagejejwe imbere y’ urukiko rukuru i Girei , azira kwihindura nk’ umugore kugira ngo arye amafaranga y’ abandi bagabo batabizi.

Uyu mugabo wakoze aya amahano azwi ku izina rya Muhammed.

DR Congo: Ubuyobozi bwategetse abayobora utubari ikintu gitangaje kugira ngo babone uko batsinda umutwe wa M23.

Amakuru avuga ko uyu mugabo ukekwaho icyaha yatangaje ko yajyaga yambara imyenda y’ abagore agasohokana n’ inshuti ze z’ abagore bakajya gushaka amafaranga ku bagabo bakeneye urukundo.

Uyu mugabo ngo afite Impamyabumenyi mu micungire y’ ubucuruzi yakuye muri Leta ya Adamawa Polytechnic , Yola , yavuze ko abagore bakoranaga muri ubu butekamutwe bamuhaga Ama Naira ari hagati ya 500 na 1500 buri munsi nk’ umugabane mu bujura bwabo.

Muhammed, yavuze ko yafashe izina ry’abagore rya Fadi, yabwiye urukiko ko bagenzi be b’abagore bakoranaga bamurindaga igihe cyose umugabo uwo ari we wese yashakaga kumutahana, bakabwira uwo mugabo ko ’’ ari mu mihango”.

Iminsi 40 ya Muhammed yuzuye ku ya 16 Ugushyingo 2022,ubwo yari agiye ku isoko rya Girei kugura iherena maze abonwa n’umugabo wamuketse ko ari umugabo.

Uyu mugabo wamuketse yavugije induru arafatwa.Urukiko ruyobowe na Martina Gregory rwategetse ko afungwa by’agateganyo kugeza ku ya 5 Ukuboza 2022.

Related posts

Gasabo: Urubyiruko rwishimiye kwigira ku bakuze ku mishinga yabo.

Nyanza: Abagore batumye umugabo wabahaye ibyishimo byo mu buriri batuma yiyambura ubuzima.

Nyamagabe: Kubakirwa imisarane byabahinduriye ubuzima.