Biratangaje! Umwana w’ imyaka 17 yatawe muri yombi kubera gutera inda abakobwa icumi. Dore uko yagendaga abashukashuka

Mu gihugu cya Nigeria mu ntara ya Rivers haravugwa inkuru itangaje aho umwana w’ imyaka 17 y’ amavuko yatawe muri yombi na Polisi nyuma y’ uko akekwaho icyaha cyo gutera inda abakobwa 10 yagiye asambany*a

Amakuru avuga ko uyu mwana w’ umuhungu witwa Noble Uzuchi bivugwa ko yabifashijwemo n’ uwitwa Chigozie Ogbonna w’ imyaka 29 bafatanyijr uruganda rw’ abana, Abagore babiri nabo bakekwa muri iyi dosiye barimo Favour Bright na Peace alikoi w’imyaka 40.

Aba bantu 4 bivugwa ko bakora ubucuruzi bwo gucuruza abana ahitwa Ikwerre, Polisi yavuze ko abakobwa 10 batewe inda na Uzuchi batabawe.

Polisi ya Rivers yavuze ko kuwa 7 Mutarama 2023 ahagana saa kumi 45 aribwo bageze ku nzu ebyiri zarimo aba bana b’abakobwa batewe inda n’iriya ngimbi.Uzuchi na Ogbonna binjiye muri uyu mushinga nk’abakozi bashinzwe gutera inda abakobwa b’abangavu kugira ngo haboneke abana bo kugurisha.

Iringe Koko umwe mu bapolisi yavuze ko mu iperereza bakoze bavumbuye ko umukobwa wese utewe inda akabyara,umuyobozi w’urugaga amwambura umwana akamwishyura ama Naira ibihumbi 500.ba bavuga ko abana babyarirwa muri izo nzu ebyiri hanyuma bagahita bagurishwa.

Related posts

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.

Nyanza: Abantu 3 baburiye ubuzima mu impanuka ya Fuso umushoferi ahita atoroka.

Igikekwa cyateye umugabo gufata Umugore w’ abandi ku ngufu i Rutsiro