Biragoye kwishimira uyumusaruro pe: Muvunyi Paul wahoze ayobora Rayon Sport atangaje amagambo akomeye. Soma witonze!

Biragoye kwishimira uyumusaruro pe: Muvunyi Paul wahoze ayobora Rayon Sport atangaje amagambo akomeye: Abakunzi ba Rayon Sport ariko cyane cyane abahoze bayobora iyikipe, batewe impungenge n’ibihora bitangazwa nubuyobozi bw’iyikipe aho buhora bubwira abakunzi bayo ko umwaka utaha bizagenda neza nyamara uwo mwaka wagera kumusozo bikarushaho gushengura imitima yabihebeye Murera kubera ibyishimo bike ibaha.

Ubusanzwe ikipe ya Rayon Sport isanzwe imenyereweho guhora ihatanira ibikombe ndetse igahora iha ibyishimo byinshi abakunzi bayo bikaba arinayo mpamvu abenshi bayita Gikundiro kuko ari ikipe yibera mumitima yabatari bake haba mu Rwanda cyangwa haba n’imahanga.

Iyikipe imaze imyaka igera kuri 3 yose itazi uko igikombe gisa, ndetse n’intsinzi zikaba zibarirwa kuntoki muri iyikipe ikundwa na benshi, uwahoze ayiyobora Muvunyi Paul,yatangaje n’akababaro Kenshi ko Uyumusaruro bigoye ko umuntu yawishimira mugihe iyikipe imaze imyaka igera kuri itatu itanabasha no kuza mumakipe 2 yambere muri championa yahano mu Rwanda birumvikana no gusohokera igihugu ntabwo iyikipe kundwa na benshi ibiheruka.

Ibintu byatangiye kuba bibi cyane ubwo uyumugabo, Paul Muvunyi yimikaga Bwana Munyakazi Sadate, wababaje ndetse akanashengura imitima y’abakunzi ba Rayon Sport ndetse bikaza no guteza ibibazo bikomeye cyane byatumye urwego rw’igihugu rushinzwe imiyoborere rumukuraho ndetse rugira uruhare rukomeye mugushyiraho ubuyobozi buriho ubu bwanagowe cyane no kubaka ibyo uyumugabo yasize agize umuyonga muri iyi kipe ikundwa nabenshi.

Paul Muvunyi yatangaje ko kuyobora ikipe ya Rayon Sport ariko ntutware ibikombe uba umeze nkaho ntacyo uri gukora kuberako kuyobora ikipe ya Rayon Sport bingana no gutwara ibikombe. naho kuyiyobora utabitwara uba uri gutuma abantu bakwibazaho cyane. Nubwo yatangaje ibi byose ariko yatangaje ko wenda abafana nibaramuka bashyize hamwe n’ubuyobozi bazagera kuri byinshi nkuko atangaza ko aricyo cyamufashije kuba yagera kubikomeye mugihe yayoboraga ikipe ya Rayon Sport.

Ikipe ya Rayon Sport nyuma yo kunganya umukino yarifitanye na Gasogi wo kumunsi wanyuma byahise biyiha gusoza umwaka w’imikino iri kumwanya wa 4 n’amanota 48 aho irushwa na APR yambere amanota agera kuri 18. uretse kuba aribyo ahubwo muri iyikipe hari kuvugwamo ko yaba igiye gutandukana n’abakinnyi batandukanye benshi ikazana abashya bikaba bizayifasha kuzitwara neza mumwaka utaha w’imikino.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda