Birababaje , umuntu bikekwa ko ari Umunyarwanda yishwe n’ abaturage bahita batwika umurambo we mu mujyi rwagati( soma inkuru yose)

Umuntu wishwe umurambo we ugatwikwa biravugwa ko ari Umunyarwanda

Ku wa Gatandatu tariki ya 18 Kamena 2022, umuntu bikekwa ko ari Umunyarwanda yishwe n’ abaturage bo muri Komini ya Kalima, Teritwari ya Pangi, mu birometero bigera mu ijana uvuye mu Mujyi wa Kindu, mu Murwa Mukuru wa Maniema , mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Abayobozi b’ Intara ya Maniema , kugeza ubu nta kintu baratangaza ku mpamvu y’ iyicwa ry’ uyu muntu bivugwa ko yaba ari umunyarwanda nk’ uko byatangajwe n’ urubuga 7 sur7.cd dukesha aya makuru.

Gusa abantu babibonye bavuga ko uyu nyakwigendera yaba yazize uko ateye.

Nk’ uko amakuru akomeza abivuga mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 19 Kamena 2022, umurambo we wahise utwikirwa mu mujyi rwagati.

Maniema , Afani Idrissa Mangala , guverineri w’ agateganyo , mu itangazo yasohoye kuri iki Cyumweru , yahamagariye abaturage bo muri iyi ntara gutuza.

Ati“ Nyuma y’ ibintu bibabaje byabereye i Kalima ku wa Gatandatu tariki ya 18 Kamena 2022, Guverineri ‘ w’ agateganyo)Afani Idrissa Mangala arasaba abaturage bose ba Teritwari ya Pangi muri rusange n’ aba Komini Kalima by’ umwihariko gutuza no kudaha icyuho abanzi b’ amahoro n’ iterambere”.

Gusa ku rundi ruhande , Ishyirahamwe riharanira kurinda uburengenzira bwa muntu , Haki Zabinadamu _ Maniema , ryamaganye ubu bwicanyi bita ubutabera bw’ abaturage , ryibutsa ko ubuzima bwa muntu ari ubw’ agaciro.

Related posts

Inkuru yinshamugongo umusore yatwitswe ari mu bizima n’ abaturage arashya arakongoka

Ibyo kurya umukobwa n’ umugore barya bikabafasha gukuza amabere n’ amabuno

Abanyamulenge benshi barimo na Apostle Paul Gitwaza bari mu gahinda gakomeye , bitewe n’ urupfu rutunguranye rwabaye ku muntu w’ ingirakamaro