Bidatunguranye, Munyakazi Sadate yisubiyeho ku cyemezo cyo gusezera burundu ku mupira w’amaguru. Dore impamvu zimugaruye:

Kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Ugushyingo 2022 muri Stade Regional ya Kigali, Kiyovu Sports yatsinze Rayon Sports ,2-1, mu mukino w’umunsi wa 9 wa shampiyona.

Nyuma y’uyu mukino, Munyakazi Sadate wigeze kuyobora Rayon Sports yatangaje ko asezeye burundu ku mupira w’amaguru mu Rwanda, nk’uko yari yabyiyemeje mbere y’umukino ko yasezera mu gihe Kiyovu Sports yatsinda Rayon Sports.

Icyatunguye benshi[n’ubwo hari abatatunguwe na byo kuko basanzwe bazi uko ateye] ni uko mu masaha make nyuma y’isezera rye ahise yisubiraho ku cyemezo yari yafashe.

Mu kiganiro yagiranye na RWANDAMAGAZINE, ari na yo dukesha iyi nkuru, Sadate yatangaje ko yisubiyeho bitewe n’uko yabisabwe n’abantu batandukanye.

Yagize ati: “Nyuma y’amagambo nakoresheje kuri Twitter hasohotse ubutumwa bwinshi haba kuri Twitter nyiri izina, haba kumpamagara ndetse n’ubutumwa bunyuranye, abantu benshi bansaba ko iki cyemezo nagihindura. Ni abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda, abakunzi ba Sadate ku giti cye n’abandi b’amakipe atandukanye.”

Yakomeje agira ati “Mukanya rero nyuma yo kuganira n’umwe mu bayobozi ba Kiyovu Sports twitwa General ari na we twari twagiranye iyo ntego ko nantsinda nzasezera, na we akaba ari mu bampamagaye ansaba ko icyemezo nagihindura, nyuma y’ibyo biganiro byose ndetse n’uko kubisabwa n’abakunzi benshi ba Rayon Sports nk’aba nafashe icyemezo cy’uko nubwo nari nahize ariko ko nakuraho icyo cyemezo. Nkaba natangariza Abanyarwanda ko kitakiriho.”

Sadate yanavuze ko gusezera burundu umupira w’amaguru kwaba ari uguha urwaho abanzi be kandi hari byinshi agifite byo kuwufasha by’umwihariko Rayon Sports.

Ati: “Naje gusanga naba nshimishije abanzi banjye, abanzi ba Ruhago y’u Rwanda kuko ababinsabye [ko nisubiraho] ni abakunzi ba Ruhago y’u Rwanda ariko nkaba naje gusanga ababyishimiye ari abanzi bayo n’abanzi banjye ku giti cyanjye.”

Yongeyeho ati “Abo bari babyishimiye ngiye kubereka ko nkihari ku buryo ibikorwa byanjye nzakomeza kubikora bigateza umupira w’u Rwanda imbere. Nasanze Munyakazi Sadate adashobora kubaho atari kumwe na Gikundiro, Murera y’Abanyarwanda ari yo Rayon Sports imuha ibyishimo. Ngiye gushyiramo ingufu nyinshi cyane kugira ngo amakosa yagaragaye cyangwa intege nkeya zabayeho zizahagarare ubutaha tuzigaranzure Kiyovu Sports yadutsinze.”

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda