Bidasubirwaho ikipe ya Yanga Africans yo muri Tanzaniya izakirirwa mu Rwanda mu mikino ya CAF champions league

Yanga Africans Sports club yo mu gihugu cya Tanzaniya izakirirwa na El Merreikh yo muri Sudan mu Rwanda mu mikino ny’Afurika ya CAF champions league.

Nyuma yo kwakirira umukino wo mw’ijonjora rya mbere i Huye, ikipe ya El Merreikh izakirira Yanga Africans mu Rwanda kuri sitade ya Kigali Pele stadium mu mikino y’ijonjora rya kabiri muri CAF champions league.

El Merreikh yabanje gusaba ko yazakirira Yanga muri Maroc bitewe nuko yagize ubwoba bw’uko abafana ba Yanga bazoroherwa no kugera mu Rwanda, gusa ubusabe bwoyi ntibwakunze cyane ko yari yarakererewe, ikindi yari yarabwiye CAF ko imikino yayo izajya iyakirira mu Rwanda.

Uyu mukino wa Yanga na El Merreikh uzaba kw’itariki 16 Nzeri, hazaba ari Ku munsi wo kuwa gatandatu. Bucyeye bwaho kuri Kigali Pele stadium hazabera undi mukino uzahuza APR FC na Pyramids FC.

Mu mwaka ushize w’imikino ikipe ya Yanga SC yatsindiwe ku mukino wa nyuma mu marushanwa ny’Afurika ya CAF confederation cup, Kurundi ruhande ikipe ya El Merreikh mayo yatsindiwe ku mukino wa nyuma mu mwaka wa 2007.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda