Bidasubirwaho APR FC yamaze gufata icyemezo cyo kugarura umukinnyi w’igihangange mu Ikipe y’Igihugu Amavubi wari warirukanwe n’umutoza Mohammed Adil

Umuzamu wa mbere w’ikipe ya AS Kigali n’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Ntwari Fiacre yamaze kumvikana n’ikipe ya APR FC yazamukiyemo.

Uyu muzamu w’imyaka 24 y’amavuko mu ikipe ya AS Kigali yari amaze igihe atari mu bihe byiza kuko yatsindwaga ibitego byinshi bidasobanutse ariko aheruka gukora ibitangaza mu Ikipe y’Igihugu Amavubi iheruka kunyanga na Benin igitego kimwe kuri kimwe mu mukino w’umunsi wa gatatu w’itsinda rya 12 ‘L’ mu gushaka itike y’Igikombe cy’Afurika cya 2024.

Amakuru dukesha Radio 1 ni uko Ntwari Fiacre yanze kongera amasezerano mu ikipe ya AS Kigali bitewe n’uko yamaze kumvikana na APR FC aho azayisinyira amasezerano y’imyaka ibiri mu mpeshyi y’uyu mwaka.

Ntwari Fiacre yakuriye mu ikipe ya APR FC nyuma aza kuzamuka mu ikipe nkuru ariko ntabwo yayitinzemo kuko umutoza Mohammed Adil Erradi batigeze bumvikana bituma ajya muri Marines FC aho yayivuyemo ajya muri AS Kigali akibarizwamo kugeza ku mpera z’umwaka w’imikino wa 2022-2023.

Related posts

Ese koko APR Niyo irinyuma y’umwuka mubi uri muri Rayon Sport?

Umurozi waroze Rayon Sport ngo idatwara igikombe yabigezeho ubuyobozi bubiha umugisha

Munyakazi Sadate ururumbira kuyobora Rayon Sport arashaka kubanza kuyambura igikombe