Benshi mubakunda Umupira w’amaguru mu Rwanda bashimiye Rayon Sport igikorwa gikomeye yakoze.Wakwibaza uti habaye iki? Soma inkuru irambuye!

Ikipe ya Rayon Sport ikundwa na benshi hano mu Rwanda, yongeye gushimirwa na benshi mubakunzi ba ruhago yahano mu Rwanda nyuma yuko igerageje gukora igikorwa gikomeye cyananiye n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru FERWAFA.wakwibaza ngo ese icyo gikorwa ni ikihe? komeza usome inkuru.

Mumpera z’umwaka ushize w’imikino, iyikipe yagaragaje intege nke ndetse biza kurangira isoje iri kumwanya wa 4 muri championa y’umupira w’amaguru hano mu Rwanda. mubyukuri ubuyobozi bwari bwakoze ibishoboka byose ariko biranga biba ibyubusa ikipe ntiyagira igikombe na kimwe ibasha gutwara nkuko ubuyobozi bwari bwabyemereye abafana.

Nyuma yuko ubuyobozi bwisuzumye bugasanga ikibazo cyarabaye mukugura abakinnyi, ubuyobozi bw’iyikipe bwafashe umwanzuro wo kubaka ikipe ikomeye kandi yabakiri bato cyane ndetse abarimo bose badatanga umusaruro ukwiriye bafashwa guhabwa ibyabo barigendera kugirango bahe umwanya abakinnyi bagifite imbaraga ndetse babasha no kuba bagira icyo bamarira iyikipe.

Mubakinnyi bose iyikipe yazanye, yashimiwe na benshi mubakunda umupira w’amaguru kuba yarafashe umwanzuro wo kuzamura abasore bayo bakiri bato aho hagaragaye umwana ukiri muto cyane ufite imyaka 17 witwa Iradukunda pacific ariko uyumwana akaba yavugishije benshi batandukanye ndetse bikaza no kubatera kuba basaba FERWAFA uburyo yashyiraho amarushanwa yabakiri bato kugirango impano zitandukanye zigaragare. ubuyobozi bwa Rayon Sport bukaba bwashimiwe icyizere bwagiriye uwo mwana bukemera kumuha amahirwe yo kwerekana ibyo azi ndetse benshi mubabibonye bavuze ko FERWAFA ikwiriye gutekereza kuri iki kintu.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda