Ben Moussa utoza ikipe ya APR FC yatumye benshi bavugishwa nyuma yo gusaba abakinnyi b’iyi kipe ikintu yahoze yifuza mu buzima bwe bwose bagikora nawe akabashumbusha ikintu bifuza

Umutoza w’ikipe ya APR FC Ben Moussa yasabye abakinnyi b’iyi kipe ikintu gikombe nawe akazabashimisha mu buryo bukomeye.

Hashize iminsi igera kuri 3 ikipe ya APR FC ikora imyitozo yitegura umukino ifite kuri iki cyumweru tariki ya 28 Gicurasi 2023 n’ikipe ya Gorilla FC. Uyu uzaba ari umukino ukomeye bitewe ni uko ikipe ya APR FC isabwa kuwutsinda gusa igahita itwara igikombe cya Shampiyona cya 21 ariko ikipe ya Gorilla FC nawe iri gukora ibishoboka byose ngo ibe yatesha igikombe iyi kipe y’ingabo z’igihugu.

Muri iyi myitozo ikipe ya APR FC imaze iminsi ikora, KIGALI NEWS twamenye ko umutoza w’iyi kipe Ben Moussa yasabye abakinnyi ko bamufasha mu buryo bwose agatwara igikombe cya Shampiyona yahoze yifuza gutwara mu buzima bwe bwose nk’umutoza mukuru. Amakuru ahari avuga ko uyu mutoza yemereye abakinnyi ko nibaramuka bamuhesheje igikombe buri umwe azamuha ibihumbi 200 by’amafaranga y’u Rwanda azakura ku mushahara we.

Ibi uyu mutoza yabikoze kugirango abe yakubaka izina rye nk’umutoza mukuru. Ben Moussa kuva yegera hano mu Rwanda amaze gutwara ibikombe bya Shampiyona 3 ariko ibi bikombe byose yabitwaye ari umutoza wungirije kuko icyo gihe yakoranaga na Adil Mohamed Erradi uheruka gusezererwa na APR FC.

Iki kintu uyu mutoza wa APR FC yifuza ntabwo Ari kure yuko byaba bitewe ni uko umukino uri Kuri iki cyumweru na Gorilla FC nawutsinda azahita agitwara. Ntabwo APR FC ifite amahirwe menshi ku gikombe cya Shampiyona gusa ahubwo iracyari no mu gikombe cy’Amahoro kuko kugeza ubu iri ku mukino wa nyuma izakinamo n’ikipe ya Rayon Sports bahora bahanganye igihe cyose.

 

Related posts

Rayon Sport yongeye gusogongera kuntango y’ubuki nyuma yigihe ishaririwe

Rayon Sport yongeye guca agahigo ko kwinjiza akayabo kumukino umwe. dore akayabo Rayon Sport yinjije kumukino wa kiyovu

Nyamirambo Kabaye abafana ba Rayon Sport bazindukanye amasekuru bavuga ko baje gusekura isombe