Batunguwe no gusanga umusore w’ i Nyanza aryamanye n’ igiti yashizemo umwuka

 

Umusore wo mu Murenge wa Busasamana , Mu Kagari ka Kavumu, mu Mudugudu wa Nyagatovu, mu Karere ka Nyanza , yasanzwe aryamanye n’ igiti yashizemo umwuka.

 

Nk’ uko amakuru abivuga ngo ku isaha ya  saa moya n’igice za mu gitondo (07h30)  ko hari umuturage wari mu rugendo noneho abona uwitwa HAKIZIMANA François bakunze kwita Mukadafu uri mu kigero k’imyaka 23 y’amavuko.

Nyakwigendera yari asanzwe akora akazi ko mu rugo.

Uwabonye umurambo wa Nyakwigendera, yavuze ko yari aryamye nta gikomere afite iruhande rwe hari igiti.Amakuru atangwa na bamwe  mu baturage ni uko mu masaha ya saa tatu z’ijoro (21h00)  nyakwigendera yari mu kabari anywa inzoga.

Uyu musore wari ukiri ingaragu, avuka muri aka Karere ka Nyanza, mu Murenge wa Nyagisozi mu kagari ka Kirambi mu mudugudu wa Gasharu.Abamubonye yapfuye ari haruguru y’umuhanda,bakeka ko  yishwe n’igiti cyari kimuri iruhande  kuko taliki ya 22 Mata 2024 yari yiriwe yasa inkwi.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Busasamana Bizimana Egide yavuze ko Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangiye iperereza ngo hamenyekane icyo nyakwigendera yazize.Umurambo wajyanwe ku Bitaro bikuru bya Nyanza ngo ukorerwe isuzumwa.

Related posts

Bamwe mu basore bihenuye ku bakobwa badafite amafaranga ,icyo nticyaba imbarutso yo gutuma bagumirwa?

Ishyaka PS Imberakuri ryijeje abanya_ Gisagara ko nibaritora hazigishwa indimi nyinshi  zirimo ikidage

Kigali: Ukuri ku cyihishe inyuma y’inkongi y’umuriro idasanzwe yafashe Inyubako Makuza Peace Plaza igashya.