Batatu baroshywe mu gihome banagirwa ibicibwa kuri Stade kubera irondaruhu bakoreye Vinicius Junior

Yanagaragaye ashwana bikomeye na rutahizamu Hugo Duro!

Abafana batatu b’Ikipe ya Valencia muri Espagne bahawe igihano cyo kumara amezi umunani [8] bafunze mu gihome ndetse n’imyaka ibiri [2] badakandagira muri Stade kubera irondaruhu bakoreye rutahizamu wa Real Madrid, Vinicius Junior mu mukino bahuyemo iriya kipe yatsinzemo Real Madrid igitego 1-0 mu mwaka ushize.

Ibikubiye mu itangazo La Liga yashyize hanze kuri uyu wa Mbere taliki 10 Kamena 2024 rivuga ku bihano aba batatu bahawe nyuma y’igihe gisaga umwaka bakorwaho iperereza.

Taliki 21 Gicurasi 2023 kuri Stade Mestalla ikipe ya Valencia yari yakiriye mu mukino wa Shampiyona Real Madrid maze umukino uza no kurangira batsinze Real Madrid igitego kimwe ku busa.

Muri uwo mukino, Vinicius wari wazengerejwe n’abafana bamuririmba bijyanye n’ivanguraruhu, yagerageje kubyereka umusifuzi ndetse umukino ugenda uhagarikwa mu bihe bitandukanye ariko ntibyagira icyo bitanga.

Umukino waje kurangira nta gikomeye gikozwe, gusa hagati aho Vinicius Jr we ntiybashije kurangiza umukukino kuko yaje guhabwa ikarita itukura kubera gushwana n’abarimo rutahizamu Hugo Duro.

Nyuma y’uyu mukino uyu Munya-Brazil yaje kwandika amagambo arimo uburakari bwinshi aho yavuze ko La Liga yari kera ikirimo Ronaldinho, Ronaldo, Cristiano na Messi n’aho ubu byabaye ivanguraruhu risa.

Icyo gihe yagize ati “Ntabwo byari inshuro ya mbere, si ubwa kabiri cyangwa ubwa gatatu. Ivanguraruhu ni ibisanzwe muri shampiyona ya Espagne [La Liga]. Bumva ari ibisanzwe, federasiyo n’abo muhanganye barabishyigikira. Mumbabarire. Irushanwa ryahoze ari irya Ronaldinho, Ronaldo, Cristiano na Messi uno musi ni iry’ivanguraruhu.”

Yongereyeho ati “Igihugu cyiza cyampaye ikaze ndanagikunda, gusa cyemeye kwanduza isura yacyo imbere y’Isi ko ari igihugu cy’ivanguraruhu. Abanya-Spain batabyera mumbabarire ariko uyu munsi muri Brazil, Spain izwi nk’igihugu cy’ivanguraruhu kubera ibintu biba buri cyumweru, nta nzira nabona yo kukivuganira. Ndabyemera, ndakomeye gusa nzageza ku iherezo ndwanya ivanguraruhu nubwo kubigeraho biri kure.”

Ibi ni ibikorwa byahagurukije abanyamupira b’isi yose ndetse n’abaharanira uburenganzira bwa muntu, ndetse byanababaje by’umwihariko perezida wa FIFA, Gianni Infantino wavuze ko ibyabaye kuri uyu mukino bidakwiye ndetse abwira Vinicius ko bifatanyije na we kandi ko nta cyumba cy’ivanguraruhu kigomba kuba mu mupira w’amaguru urebererwa na FIFA.

Ni dosiye yahise igirwa iyayo na Polisi ya Espagne yahise itangaza ko yataye muri yombi abantu 3 bari mu kigero cy’imyaka 21 na 18 bakekwaho kugira uruhare muri iki gikorwa.

Uyu munsi rero nyuma y’umwaka wose hakorwa iperereza, ni bwo bahawe igihano cyo kumara amezi umunani [8] bafunze mu gihome ndetse n’imyaka ibiri [2] badakandagira muri Stade.

Vinicius yari afite uburakari bukomeye cyane, bituma aza guhabwa ikarita itukura!
Yanagaragaye ashwana bikomeye na rutahizamu Hugo Duro!

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda