Mu ijoro ryo ku itariki 23 mutarama 2024 i Gikondo mu Mujyi wa Kigali, habaye impanuka y’imodoka Jeep Toyota ifite pulaki nomero RAD 068 G, ya kompanyi itwara abagenzi.
Iyi modoka yari igeze mu Kanogo iturutse mu mujyi yakomerekeyemo abantu batatu nayo irangirika bikomeye ndetse inagonga ipoto ya ‘Camera’ y’umutekano.
Uwari uyitwaye yageze mu Kanogo ava mu mujyi ajya i Gikondo, agonga ipoto ya camera y’umutekano irarimbuka n’imodoka igwa igaramye irangirika. Umushoferi yakomeretse byoroheje n’abandi babiri bari kumwe bakorana na we barakomereka, bombi bahise bajyanwa kwa muganga ku bitaro bya Kanombe kugira ngo bitabweho”.
Umuvugizi wa Polisi, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi, yatangaje ko iyi mpanuka yatewe n’umuvuduko waturutse ku businzi, kuko uwari uyitwaye ibipimo byagaragaje ko yari yafashe ku bisindisha.
SP Kayigi yakomeje avuga ko mu bukangurambaga bukorwa na Polisi y’u Rwanda, bashishikariza abatwara ibinyabiziga kugenda neza, kandi ko bagomba kuringaniza umuvuduko, bitewe n’imiterere y’umuhanda bagendamo, ndetse no kwitwararika buri gihe cyane cyane igihe hari umuvundo w’ibinyabiziga mu muhanda, ndetse bagasuzumisha ibinyabiziga byabo mbere yo kugenda mu muhanda.
Anabasaba kubahiriza gahunda ya Tunywe Less, kuko ifasha buri wese kugenzura no gukora ibyo ashinzwe neza bitamugizeho ingaruka. akabasaba ko bakwiye kureka gutwara imodoka igihe bazi ko basinze, bagashaka abandi babatwara aho kujya guteza impanuka mu muhanda. ndetse no kwirinda kuvugira kuri terefone igihe batwaye.