Rutahizamu w’ikipe ya Rayon Sports ukomoka muri RDC, Hertier Luvumbu Nzinga, akomeje kugarukwaho cyane na benshi nyuma yo kwitwara nabi mu mukino iyi kipe yatsinzemo Espoir FC ibitego 2-1.
Ikipe ya Rayon Sports ikomeje gushaka igikombe icyo ari cyo cyose hano mu Rwanda uyu mwaka, ku munsi w’ejo hashize ku cyumweru yabashije kwitwara neza ibona intsinzi y’ibitego 2-1 bitsinzwe na Tuyisenge Arsené hamwe na Leandre Willy Essomba Onana. Igitego kimwe rukumbi cya Espoir FC cyatsinzwe na Yousuf Saka nubwo kitayibujije guhita imanuka mu cyiciro cya kabiri.
Muri uyu mukino rutahizamu ukomeye wa Rayon Sports Hertier Luvumbu Nzinga yabanje hanze kuko umutoza Haringingo Francis yakoresheje abakinnyi bamenyereye gukinira ku kibuga cya Espoir FC barimo Tuyisenge Arsené, Nkurunziza Felicien hamwe n’abandi.
Gusa ntabwo uyu mukino warangiye Luvumbu atagiyemo, dore ko mu gice cya kabiri umutoza yaje kumushyiramo ariko abari ku mukino ndetse n’abawureberaga ku nyakira mashusho bose bibajije ikintu yari yabaye kubera ko ntabwo yari akibasha no gufunga umupira ngo abe yawutanga neza nkuko bisanzwe ariko byasaga nkaho ikibuga cyamunaniye cyane.
Hertier Luvumbu Nzinga yageze mu ikipe ya Rayon Sports mu kwezi kwa mbere, aje gufasha cyane iyi kipe mu mikino yo kwishyura kandi byaje no kumuhira cyane kuko intsinzi Rayon Sports yagendaga ibona yabaga yatanze imipira ivamo ibitego ndetse yanagize uruhare mu mikinire y’iyi kipe cyane mu gice gitaha izamu.