Paul Rusesabagina ufungiye mu Rwanda aho yakatiwe n’inkiko igifungo cy’imyaka 25 nyuma yo kumuhamya ibyaha by’iterabwoba byahitanye abantu bikanangiza ibintu mu duce twegereye ishyamba rya Nyungwe nka Nyabimata, ubu ari kugarukwaho cyane mbere y’uko umunyamabanga wa Leta muri Leta zunze ubumwe za Amerika Blinken agirira uruzinduko mu Rwanda. Hari bamwe mu bagize inteko ishingamategeko ya Amerika bamusabye gukora ibishoboka byose agasiga afunguje Paul Rusesabagina.
Paul Rusesabagina yahamwe n’ibyaha ingabo zo mu ishyaka yari abereye umuyobozi MRCD-FLN zakoze mu bice byegereye ishyamba rya Nyungwe areganwa n’abandi benshi barimo n’uwari umuvugizi w’ingabo za FLN Nsabimana Callixte wiyitaga Major Sankara.
Ikinyamakuru ABC News kivuga ko gifite kopi y’ibaruwa yandikiwe bwana Anthony Blinken isinyweho n’abagize inteko ishingamategeko babiri aribo Joachim Castro ndetse na Young Kim basaba umunyamabanga wa Leta Blinken ko yakora ibishoboka byose akagarura Paul Rusesabagina muri Leta zunze ubumwe za Amerika ameze neza.
Joachim Castro na Young Kim bati ” uzakoreshe inzira zose za dipolomasi kugirango Paul Rusesabagina agaruke amahoro muri Leta zunze ubumwe za Amerika”. Aba bagabo basabye umunyamabanga wa Leta kuzabwira Perezida w’u Rwanda Paul Kagame akarekura byihuse Paul Rusesabagina.
Ikibazo cya Rusesabagina kiri mu byitezwe ko bizaganirwaho ubwo umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe za Amerika Anthony Blinken azaba yasuye u Rwanda mu cyumweru gitaha. Aba badepite bo muri America banasabye ko Blinken yazagenda agasura Paul Rusesabagina aho afungiye muri Gereza ya Nyarugenge izwi nka Mageragere.
Paul Rusesabagina yageze mu Rwanda ahita atabwa muri yombi nyuma yo kuva i Dubai ashutswe n’umupasiteri wo mu Burundi akaza azi ko agiye i Burundi akisanga i Kigali. Uburyo yafashwemo Leta zunze ubumwe za Amerika zivuga ko ari ugushimutwa ndetse nawe yikuye mu rubanza mbere y’uko rugera mu mizi avuga ko nta butabeta yiteze ku nkiko z’u Rwanda.