BAL4: APR BBC yatumye abantu bayishidikanyaho

Imbere y’Abanyarwanda bari baje gushyigikira APR BBC yatsinzwe na US Monastir amanota 83-71 mu mukino wa kane w’ijonjora rya “The Basketball Africa League” 2024 riri kubera muri Dakar Arena mu gihugu cya Sénégal.

Kuri uyu wa Kane taliki 9 Gicurasi 2024, mu murwa mukuru, Dakar hakomezaga imikino yo kwishyura mu cyerekezo cyiswe Sahara “Conference”, aho imikino ibanza yasize ikipe y’Ingabo z’Igihugu iri ku mwanya wa kabiri, nyuma yo gutsinda imikino ibiri muri itatu yakinnye muri iri tsinda riyobowe na Rivers Hoopers yo muri Nigeria.

APR yaje gukina uyu mukino ihabwa amahirwe yo kwitwara neza kuko iriya kipe ya Union Sportive Monastirienne yari itaratsinda umukino n’umwe; ibintu byari bitumwe iba ku mwaya wa nyuma.

Mu mukino wo kuri uyu mugoroba, byabaye ibitandukanye. APR BBC yinjiye mu mukino mbere ibanza kuyobora n’amanota 7-0, ndetse agace ka mbere igatwara ku manota 22 kuri 19 ya US Monastir.

Agace ka kabiri ikipe ya US Monastir yashakaga gutsinda uyu mukino kugira ngo amahirwe yo gukina imikino ya nyuma atayoyoka, yaje kwitwara neza igatwara itsinze ku manota 17 kuri 15 ya APR BBC.

Mu gace ka gatatu, ikipe y’Ingabo z’Igihugu yagarutse yiminjiriyemo agafu maze ibifashijwemo na Noel Obadiah wari unafite amanota menshi muri kiriya kibuga na 95 na Dario Hunt wari umeze neza muri uyu mukino kuko yatsinze amanota 17, icyura agace ka gatatu ku manota 17 kuri 14. Igice cya mbere cyarangiye APR BBC iri imbere n’amanota 37-36.

Kugeza aha hari hakiri icyizere cy’uko iyi kipe ihagarariye u Rwanda yakitwara neza, maze hatangira gukorwa impindura Axel Mpoyo, Adonis Filer Jovon, kapiteni Willian Robeyns, Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson na Obadiah Noel, bari babanje mu kibuga batangira kugenerwa iminota mike, abarimo Ntore Habimana, Dario Hunt bahabwa iminota myinshi hamwe na Mohamed Ahmed Abdullah Nasser.

Agace ka nyuma ni ko kakoze kuri APR kuko ikipe ya US Monastir yaje yariye amavubi izamura amanota ava kuri 50 agera kuri 59 APR itarongera n’inota rimwe kuri 54 yari ifite.

Abakinnyi barimo Umunyamerika Christopher Marcus Crawford wanakiniye Patriots yo mu Rwanda aboneza mu nkangara karahava dore ko yanasoje umukino ari we ufite amanota menshi (31) mu mukino. US Monastir yakomeje kuzamura ikinyuranyo ku buryo aka gace karangiye igatwaye n’amanota 33 kuri 16 ya APR BBC.

Umukino warangiye APR BBC itsinzwe amanota 83 kuri 70. Icyakora n’ubwo iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu yatsinzwe yagumanye umwanya wa kabiri mu Cyerekezo cya Sahara kubera ko yitsindiye AS Douanes. Iyi AS Douanes na yo yatsinze Rivers Hoopers amanota 56-54, iranganya na APR kuko zombi zatsinze imikino 2 zitsindwa 2.

Rivers Hoopers iyoboye iki Cyerekezo n’intsinzi 3 mu mikino ine, mu gihe Union Sportive Monastirienne iri ku mwanya wa kane n’intsinzi imwe rukumbi yakuye kuri APR BBC.

Biteganyijwe ko amakipe 2 ya mbere muri buri Cyerekezo [Nile, Sahara na Kalahari] ari yo azahita abona itike yo gukina imikino ya nyuma “finals” muri BK Arena i Kigali kuva taliki 24 Gicurasi 2024.

APR BBC ntiyahiriwe no kuboneza amanota atatu 
Abanyarwanda batuye muri Sénégal bari baje gushyigikira APR 

Adonis Filer Jovon agerageza kuboneza mu nkangara!

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda