BAL4: Amakipe azesuranira ku mukino wa nyuma yamenyekanye

Nyuma yo kumara imyaka myinshi ikomonga, Petro de Luanda yo muri Angola yongeye kugera ku mukino wa nyuma imaze gutsinda Cape Town Tigers yo muri Afurika y’Epfo amanota 96-86, mu gihe Al Ahly yo muri Libya yo yabigezeho imaze gutsinda Rivers Hoopers yo muri Nigeria amanota 89-83.

Kuri uyu wa Gatatu taliki 29 Gicurasi 2024, muri BK Arena hakomezaga imikino ya ½ ya The Basketball Africa League yakinwaga ku nshuro yayo ya Kane, aho amakipe arimo ibigugu nka US Monastir na Al Ahly yo mu Misiri atabashije kugera.

Nyuma y’umukino Al Ahly yo muri Libya yatsinzemo Rivers Hoopers yo muri Nigeria amanota 89-83, bikayihesha itike yo gukina umukino wa nyuma “final”, ku isaha ya saa tatu hahise hakurikiraho umukino Petro de Luanda BBC yagombaga gukinamo na Cape Town Tigers zombi zibarizwa muri Afurika y’Amajyepfo.

Hamwe nuko iyi kipe yo muri Angola ari yo kipe rukumbi imaze kugaragara mu mikino ya nyuma muri BK Arena inshuro nyinshi, uyu umukino Petro de Luanda yahabwaga amahirwe imbere y’iyo muri Afurika y’Epfo.

Umukino watangiye ubona amakipe yifashe; ibyatumaga amanota ataba menshi dore ko agace ka mbere karangira Cape Town Tigers iyoboye umukino n’amanota 16 kuri 15 ya Petro de Luanda.

Mu kugararuka mu gace ka kabiri, umukino watangiye gufata irangi noneho amakipe yombi atangira gutsindana amanota menshi ari nako abakinnyi bakomeye nka Diarra, Dundao, Nicholas Faust na Abdoulaye Ndoy bugaragazw neza cyane.

Ibi byatumye Igice cya mbere kirangira Petro de Luanda iyoboye umukino n’amanota 43 kuri 37 ya Cape Town Tigers.

Mu gace ka gatatu, iyi kipe yo muri Afurika y’Epfo yagerageje kugabanya ikinyuranyo ibifashijwemo na Cartier Ducati Diarra. Icyakora ntibyarambye kuko Petro yagaragaza imbaraga zikomeye cyane mu bwugarizi.

Agace ka gatatu karangiye abantu bagira ngo ikipe you muri Angola iratsinda ku buryo bworoshye dore ko Petro de Luanda yakomeje kuyobora umukino n’amanota 66 kuri 55 ya Cape Town Tigers.

Petro de Luanda imaze imyaka ine yikurikiranya igaragara muri BK Arena, yakomeje gukina nk’ikipe nkuru ubona ko umukino iwufite. Mu minota itanu ya nyuma, Tigers ibifashijwemo na Dhieu Abok Deng na Samkelo Cele yagabanyije ikinyuranyo kigera mu manota atanu.

Ibintu byaje guhinduka mu minota ibiri ya nyuma, aho ikinyuranyo cyageze ku inota rimwe. Iminota isanzwe y’umukino yarangiye amakipe yombi anganya amanota 77-77 maze hashyirwaho iminota itanu y’inyongera.

N’ubwo yasaga n’iyakoze amakosa, Petro yakinnye neza cyane iyi minota maze umukino urangira itsinze Cape Town Tigers yo muri Afurika y’Epfo amanota 96-86 isanga Al Ahly yo muri Libya ku mukino wa nyuma wa BAL 2024 uteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu, taliki 1 Kamena 2024 saa Kumi muri BK Arena ku isaha ya Kumi zuzuye zo mu Rwanda.

Hagati aho, kuri uyu wa Gatanu, taliki 31 Gicurasi 2024, hazaba hakiniwe umwanya wa gatatu hagati ya Rivers Hoopers yo muri Nigeria na Cape Town Tigers yo muri Afurika y’Epfo.

Petro de Luanda yisangije agahigo ko gukinira muri BK Arena inshuro zose iri rushanwa ryakinwe yongeye kugera ku mukino wa nyuma
Al Ahly yo muri Libya yagiye ikurira mu irushanwa

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda