BAL yashyushye, REG ihagarariye u Rwanda yiteguye gutwika abarabu.

Mu gihe hari hashize igihe gito ikipe ihagarariye u Rwanda REG ivuye muri Senegal, aho yagerageje kwitwara neza igatahana umwanya wa mbere itsinze ikipe ya Monastir, iyi mikino yari igamije gushaka abahagararira agace ka Sahara Conference.

Uyu munsi muri Kigali Arena hatangira imikino ihatanira igikombe nyafurika cy’amakipe yitwaye neza mu bihugu iwabo, ariko iyi mikino ikaba ihera muri kimwe cya kane kuko imikino ibanza yabereye muri Senegal mu mujyi Jyamnajyio.

Uyu munsi umukino wa REG wa mbere urayihuza n’ikipe ihagarariye igihugu cya Cameroon, aho ku mpande zombi amakipe yiteguye gutsinda cyane cyane ikipe ya REG ifite Nshobozwabyosenumukiza.

Iyi mikino tubibutseko iterwa inkunga na NBA isanzwe itegura imikino ya Basketball yo muri Amerika, BAL ikaba yaraje ku buryo bwo kugirango umikino wa Basketball utere imbere muri Afurika.

Ibi byabaye nk’amahirwe akomeye ku Rwanda kuko aya marushanwa aba bwa mbere yabereye mu Rwanda muri Kigali Arena, ndetse ubungubu bikaba ari ubwa kabiri igiye kubera mu Rwanda.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda