Babiri babisikanye n’abandi mu mwiherero w’Amavubi

Rutahizamu Dushimimana Olivier

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, Frank Torsten Spittler yasezereye umunyezamu Muhawenayo Gad na rutahizamu Dushimimana Olivier mu mwiherero w’Amavubi yitegura Amakipe y’Ibihugu bya Bénin na Lesotho mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.

Muhawenayo usanzwe ari umuzamu wa Musanze FC yasohotse abisikana n’Umunyezamu Maxime Wensess wa Union Saint Gilloise mu Bubiligi, mu gihe Dushimimana Olivier ukinira Bugesera FC yabisikanye na Samuel Gueulette ukina hanze, bombi baraye bageze mu mwiherero w’Ikipe y’Igihugu.

Uyu mwanzuro uje ukirikira isohoka rya Iradukunda Siméon na Nsengiyumva Samuel basanzwe bakinira Gorilla Niyongira Patience wa Bugesera FC, Hakizimana Muhadjiri wa Police FC ndetse na Tuyisenge Arsène wa Rayon Sports waraye aseserewe kuri uyu wa Kane taliki 30 Gicurasi 2024.

Ku italiki 11 Gicurasi 2025, ni bwo umutoza w’Amavubi, Frank Torsten Spittler yahamagaye abakinnyi 37 bo kwitegura imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026 bazakinamo na Lesotho na Bénin, maze umwiherero uhita witabirwa n’abakina imbere mu Rwanda, icyakora umutoza azagenda abagabanya kugeza asigaranye abo azifashisha gusa.

Uretse Umunyezamu Maxime Wensess na Samuel Gueulette baraye bahageze, hari abandi bakina hanze y’u Rwanda baje bayobowe na Rubanguka Steve, Rwatubyaye Abdul, Ntwari Fiacre, Nshuti Innocent, Hakim Sahabo, Gitego Arthur na Sibomana Patrick bahageze kare ndetse banatangiye kumenyera gukorana imyitozo n’abandi.

Biteganyijwe ko Ikipe y’Igihugu izahaguruka i Kigali tariki ya 2 Kamena, yerekeza muri Côte d’Ivoire aho izakirirwa na Bénin tariki ya 6 Kamena mu gihe undi mukino izawakirwamo na Lesotho muri Afurika y’Epfo tariki ya 11 Kamena 2024.

Kugera ubu u Rwanda ruyoboye itsinda n’amanota 4, Afurika y’Epfo, Nigeria, Zimbabwe, Bénin na Lesotho na zo zigakurikirana.

Umunyezamu Mugawenayo Gad
Rutahizamu Dushimimana Olivier

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda