Uyu munsi tugiye kubagira inama ku makosa 10 ugomba kwirinda igihe uri mu buriri n’ uwo ukunda yaba umuhungu cyangwa umukobwa kugirango bitazangiza umubano wawe n’ uwo wihebeye.
Dore amwe muri aya makosa ugomba kwirinda igihe uri mu buriri n’ umukunzi wawe
1.Irinde ubwanwa bwashokonkoye
Ubwanwa ni kimwe mu bintu wakwirinda igihe bumaze iminsi igera nko kuri 3 butogoshwa bujomba uwo muri kumwe mu buriri bikaba byamutera ku ta kwisanzuraho neza.
2.Irinde kumubwira ibyabo mwatandukanye (Ex)
Igihe uri mu buriri n’ umukunzi wawe wirinde ku mubwira ibyabo mwatandukanye cyangwa ku mubwira ibyo ubibukaho kuko bizamubabaza cyane.
3.Irinde kuba wabyuka ukajya kwirebera Television
Igihe uri kumwe n’ umukunzi wawe muhe umwanya wose ushoboka kuko bizamushimisha cyane wigira utundi tuntu uhugiramo umupira, films, ibiganiro ukunda byose bihagarike umuhe agaciro.
4.Irinde kwibagirwa ku musoma
Igihe uri kumwe n’ umukunzi wawe mu buriri imibonano mpuzabitsina ntabwo ariyo yonyine mwahuriraho, ahubwo musome kuko biri mu bintu abakobwa bakunda cyane umukorakore biza mushimisha cyane kuko abakobwa barabikunda.
5.Irinde ku mukorakora nibigufu byinshi nkurimo guhinga
Mukorakore buhoro buhoro cyane cyane ku myanya ye yorohereye (imyanya yo ku gitsina) ntujyane ibigufu byinshi kuko ntabwo ari umurima urimo guhinga.
6.Irinde kurangiza mu minota 2
Umukobwa kugirango arangize bimara nibura iminota 20, koresha uko ushoboye kugirango nawe abashe kurangiza igihe murimo gukora imibonano mpuzabitsina, bizabafasha mwese kuryama mu meze neza.
7.Irinde amagambo atari meza cyangwa menshi utivamo
Niba uri mu buriri n’ umukunzi wawe irinde kuba wakoresha amagambo atari meza waba uya mubwira cyangwa se hari ikindi murimo kuvugaho, wivuga amagambo menshi udashiduka umuhamagaye Alice kandi yitwa Carine.
8.Irinde kuta mwikoza nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina
Ereka umukunzi wawe ko umwishimiye na nyuma yo kurangiza gukora imibonano mpuzabitsina, wirangiza ngo uhite umutera umugongo nk’ aho mutari muri kumwe bizatuma akwizera kandi abone ko umukunda.
9.Ntuzage mu buriri utisukuye cyangwa bwo busukuye
Niba ushaka ko umukunzi wawe agusoma, agukorakora nibyiza ko mbere yo kujya mu buriri ubanza ugakora isuku yo ku mubiri, ukitunganya neza ntujye mu buriri ugiye ku munukira.
10.Irinde gukora imibonano mpuzabitsina nk’ uwiba
Niba muri mu buriri n’ umukunzi wawe, wikora imibonano nk’ uwiba cyangwa ukurikiwe, banza umutegure neza ku gikorwa mu giye gukora bizatuma mwese mwishimira.