AS Kigali yasinyishije ibikurankota karahabutaka harimo na kapiteni wa Sofapaka. Inkuru irambuye

Lawrence Juma wari kapiteni wa Sofapaka yo muri Kenya

AS Kigali yamaze gutangaza ko yamaze gusinyisha abakinnyi batatu b’abanyamahanga barimo kapiteni wa  Sofapaka yo muri Kenya.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu tariki ya 29 Nyakanga 2022, nibwo Ubuyobozi bwa AS Kigali bwatangaje ko bwamaze gusinyisha abakinnyi batatu .

Abo bakinnyi basinye muri AS Kigali ni Lawrence JUMA wari kapiteni wa Sofapaka yo muri Kenya , myugariro Satulo Edward wo muri Uganda n’umunyezamu Peter Odhiambo wavuye muri Kenya.

Satulo Edward

Aba bakinnyi uko ari batatu basinye amasezerano y’imyaka ibiri , bakaba baje gusimbura bamwe mu bakinnyi bamaze gutandukana n’iyi kipe , abo bakinnyi ni Rurangwa Mossi wagiye muri Police , Bate Shamiru na Niyibizi Ramadhan.

AS Kigali niyo izahagararira u Rwanda mu mikino nyafurika (CAF Confederation Cup).

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda