AS Kigali yasinyishije ibikurankota karahabutaka harimo na kapiteni wa Sofapaka. Inkuru irambuye

Lawrence Juma wari kapiteni wa Sofapaka yo muri Kenya

AS Kigali yamaze gutangaza ko yamaze gusinyisha abakinnyi batatu b’abanyamahanga barimo kapiteni wa  Sofapaka yo muri Kenya.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu tariki ya 29 Nyakanga 2022, nibwo Ubuyobozi bwa AS Kigali bwatangaje ko bwamaze gusinyisha abakinnyi batatu .

Abo bakinnyi basinye muri AS Kigali ni Lawrence JUMA wari kapiteni wa Sofapaka yo muri Kenya , myugariro Satulo Edward wo muri Uganda n’umunyezamu Peter Odhiambo wavuye muri Kenya.

Satulo Edward

Aba bakinnyi uko ari batatu basinye amasezerano y’imyaka ibiri , bakaba baje gusimbura bamwe mu bakinnyi bamaze gutandukana n’iyi kipe , abo bakinnyi ni Rurangwa Mossi wagiye muri Police , Bate Shamiru na Niyibizi Ramadhan.

AS Kigali niyo izahagararira u Rwanda mu mikino nyafurika (CAF Confederation Cup).

Related posts

Yakinnye CHAN, aza mu Ikipe y’umwaka, bamubatiza Thiago Silva: Hura na Omar Gningue utegerejwe muri Rayon Sports

Copa América 2024: Emiliano Martínez yongeye gutabara Messi ku bwa burembe, berekeza muri ½ [AMAFOTO]

Yazamuye abarimo Djabel na Ruboneka! Urwibutso rw’Umutoza Ntirenganya Jean De Dieu witabye Imana