As Kigali yamaze gusinyisha Abakinnyi 3 Barimo babiri bari bahetse kiyovu Sports umwaka ushize

Abakinnyi batatu baba nyarwanda bamaze gusinyira ikipe ya As Kigali, abo ni Kimenyi Yves wasinye amasezerano y’umwaka umwe, Cyuzuzo Aime Gael wahawe amasezerano y’imyaka 2 na myugariro Ndayishimiye Thierry wasinye imyaka 2.

Amakuru agera kuri Kglnews aturuka mu bantu bahafi mu ikipe ya As Kigali avuga ko umunyezamu Kimenyi Yves wakiniraga ikipe ya Kiyovu Sports umwaka ushize w’imikino 2022-2023, kuri ubu yamaze kwerekeza mu ikipe ya As Kigali ku masezerano y’umwaka 1.

Mu minsi ishize uyu muzamu yifuzwaga nk’ikipe ya Police FC, ndetse umutoza wayo Mashami Vincent yumvaga ntakibazo cyaba kirimo aramutse aje mu ikipe ye gusa bamwe mu bakinnyi bakomeye muri police FC ntibamuhutizagaho. Hashize iminsi ikipe ya Police FC yatangaje ko yasinyishije umuzamu w’ikipe y’igihugu y’u Burundi byatumye ibya Kimenyi bihita bishyirwaho akadomo.

Undi muzamu As Kigali yasinyishije ni Cyuzuzo Aime Gael wakiniraga ikipe ya Gasogi united umwaka ushize w’imikino wasinye amasezerano y’imyaka 2.

Aba bazumu bombi baje gusimbura Ntwari Fiacre wavuye muri As Kigali muri iyo meshyi yerekeza muri Africa yepfo.

Umukinyi wa gatatu As Kigali yasinyishije ni myugariro Ndayishimiye Thierry wakiniraga ikipe ya Kiyovu Sports uwaka ushize nawe akaba yasinye amezi 2.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda