Arsenal bayikoze mu jisho , Man City irabyina , dore amahirwe makeya ku bakunzi ba Arsenal ku gutwara igikombe

 

Umutoza Mikel Arteta yavuze ko ikipe ye ya Arsenal yabuze ubuhanga bwo kwica umukino bituma itakaza amanota abiri y’ingenzi mu gushaka igikombe.Bukayo Saka yahushije penaliti bituma Arsenal idatsinda West Ham iri mu bihe bibi maze iyi kipe iyoboye Premoer League yishyurwa ibitego bibiri yari yatsinze hakiri kare mu mukino wo kuri iki cyumweru.

Umutoza wa Arsenal, Arteta yagize ati: “Iyo umukino uri hari ngo uwice,uba ugomba kubikora.”Iyo udafite iyo mitekerereze yo guhangana muri Premier League, mu cyiciro runaka ibihe byiza birahinduka.

Birababaje cyane. Twatangiye neza cyane, turayobora kandi dutsinda ibitego bibiri byiza. Twakoze ikosa rikomeye duhagarika gukina ngo twongere gutsinda.

Byasaga naho byoroshye. Twatekereje ko dushobora gukinira hafi yabo tugakomeza kurinda ibitego, tubaha ibyiringiro.

Yakomeje agira ati: “Twahise dutsindwa penaliti hanyuma koloneri nyinshi ziza ku ruhande rwacu.Iyo utsinzwe ibitego twatsinzwe kandi ntiwinjize penaliti, muri iyi shampiyona uba uri mu bibazo bikomeye.”

Bwari ubwambere Arsenal itsinda ibitego bibiri bakabyishyura mu mikino ikurikiranye muri Premier League.

Ikipe ya Arsenal iritegura kwerekeza kwa Man City mu minsi icyenda iri imbere – mu mukino umutoza Pep Guardiola yamaze kwita uwa nyuma, Arteta yongeyeho ati: “Ntabwo nzi icyo uyu mukino uvuze ku gutwara igikombe ariko tugomba gucukumbura cyane tugashaka igisubizo cy’ibyabaye.Mu by’ukuri biragoye gutwara iyi shampiyona. Iminota mirongo itatu yo gukina neza ntabwo ihagije. ”

Related posts

Rayon Sport yongeye gusogongera kuntango y’ubuki nyuma yigihe ishaririwe

Rayon Sport yongeye guca agahigo ko kwinjiza akayabo kumukino umwe. dore akayabo Rayon Sport yinjije kumukino wa kiyovu

Nyamirambo Kabaye abafana ba Rayon Sport bazindukanye amasekuru bavuga ko baje gusekura isombe