APR FC yasinyishije umuzamu mushya inongerera amasezerano umukinyi wayo mwiza

APR FC ikomeje urugamba rwo kwiyubaka mu nguni zose isinyisha abakinnyi bakomeye ndetse inongerera amasezerano bamwe mu bakinnyi yarisanganwe beza.

Mu mpera ziki cyumweru Nyamukandagira yatangaje ko yasinyishije umuzamu mushya ukomoka muri Congo Brazzaville witwa Pavelh Ndzila wasinye imyaka 2, uyu muzamu w’imyaka 28 yarasanzwe akinira ikipe ya Étoile du Congo.

APR FC kandi yongereye amasezerano y’imyaka 2 Migisha Girbert wari usanzwe ari umwe mu bakinnyi beza yarifite, utu musore akaba yongereye amasezerano nyuma yaho yari yifujwe n’amakipe atandukanye yo hanze y’u Rwanda harimo Al Nahda yo muri Oman yatwaye igikombe cya shampiyona.

 

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda